Uyu mugabo benshi bajya bakeka ko ari umutinganyi nyamara sibyo, kuri we avuga ko iminsi ye yose yiyambarira amajipo magufi azwi nka “miniskirt” ndetse n’inkweto ndende z’abagore zizwi nka “high heels” ashimangira ko umugore we abikunda ndetse ntanicyo bimutwaye.
Mark Bryan w’imyaka 63 avuga ko akabati ke kuzuyemo imyenda y’abagore yiganjemo amajipo ndetse n’inkweto za talo ndende, yemeza ko igihe cyonyine wamubona atambaye ijipo ari igihe aba agiye mu kibuga gukina ndetse no gikora siporo. Uyu mugabo ukomoka muri America ariko ubu akaba yibera mu budage yatangiye iyi myambarire mishya y’abagore muri za 2015 ubwo yumvaga ngo arambiwe kwambara imyenda imenyerewe y’abagabo.
Umwumvise ushobora kugira ngo numuntu woroshye ariko siko biri kuko asanzwe ari enjeniyeri mu ruganda rukora imashini zikoresha, we avuga ko imyenda itagira igitsina yagenewe ahubwo byose biterwa n’imyumvire ya buri wese. Yagize ati: “imyenda mbona nta gitsina runaka yagenewe, nishimira ko numva mfite ubwisanzure nkura mu kwambara imyenda yombi yaba iyitirirwa abagabo ndetse niyabagore. Natangiye kuvumbura imyambarire mishya ubwo naringiye guhaha imyenda n’umugore wange, turi kugura amakanzu ye, nibwo nange natangiye kumva ndambiwe ibintu by’amakoti n’inkweto zisanzwe”
Bryan avuga ko byatangiye mukwa 6, 2015 ubwo yajyaga mukazi yambaye inkweto z’abagore ariko akaza kubikunda, uyu nyuma yaje no kugerageza amajipo nabwo yumva ko araryohewe, kuva ubwo ntiyongeye kwikoza ipantaro ahubwo yiyambarira udukweto tureture ndetse n’akajipo nk’akabakobwa bato.
Uyu mugabo afite umugore n’abana batatu ndetse ngo n’umuryango ubayeho neza cyane.