spot_img

Byinshi utamenye ku gihugu aho abagabo bategetswe kwambara ijipo ku minsi mikuru ikomeye.

- Advertisement -

Niba warize cyangwa warabaye ku mugabane w’uburayi ariko cyane cyane mu gihugu cya Ecosse (Scotland) byanze bikunze nta kuntu waba utarabonye abagabo bambaye amajipo. Ushobora kuba warabashije kubaza impamvu nicyo bisobanuye ariko kandi ushobora no kuba warabibonye ukituriza ukigendera. Niba rero warabibonye ukahava udasobanukiwe ugiye kubimenya aka kanya, ariko kandi nawe utarusanzwe uzi igihugu cya Ecosse n’imico yabo ugiye kumenya byinshi.

Mu gihugu cya Ecosse umwenda waho gakondo uzwi ni akajipo kagufi kazwi nka (kilt). Ni umwambaro ukomeye cyane ku buryo usanga ku minsi mikuru ikomeye abagabo baba bambaye utwo tujipo tugufi tugarukira mu mavi ndetse twinshi tukaba turimo amabara asanzwe azwi nka karokaro, benshi inaha bayita ikigoma. Mwene izi jipo ni umuco gakondo w’abanya Ecosse ndetse ngo kuwambara biba ari ikimenyetso cy’umurava ndetse n’icyubahiro.

- Advertisement -

Icyakora nubwo zamenyekanye muri Ecosse amajipo yambarwa n’abagabo yanamenyekanye mu bihugu byinshi kuva mu myaka yakera, aha twavuga nko m’Ubugereki bwa kera aho abagabo baho bambaraga izizwi nka “Chitons” mu bwami bw’abaromani bo bambaraga izitwa “tunics” muricyo gihe kwambara ipantaro byafatwaga nk’ubuturage ndetse iyo wabaga uyambaye baragusekaga cyane. Ibi byaterwaga nuko amapantaro ngo yavumbuwe n’abashumba batagiraga imipaka ibizwi nka “Nomadism”
Ndetse byanagezaho mukinyejana cya kane mbere ya Yezu umwami w’abami Theodosius yategetse ko nta mugabo n’umwe ugomba kujya mu bikorwa bya leta yambaye ipantaro, iyo utubahirizaga iri tegeko washobora kwamburwa uburenganzira bwose ufite ndetse haba hari n’imirimo ufite ukayamburwa.

Turetse ku myaka yakera cyane rero nanubu hari ibihugu binyuranye aho abagabo Bambara amajipo nko muri Aziya ndetse na Oseyaniya, niyo mpamvu rero mu bihugu binyuranye usanga kwambara ipantaro ari ibintu bisanzwe ndetse benshi bitabatungura. Tugarutse muri Ecosse rero ari naho ubu higanje umuco wo kwambara amajipo ku bagabo cyane cyane ku minsi mikuru ikomeye, ubundi iyi jipo mu myaka yo ha mbere yabaga ari ikintu kirekire bakenyeraga kinini wasangaga kijya kungana nk’ishuka, byakundaga kwambarwa n’abazamuka imisozi miremire kuko bavugaga ko izi jipo zibafasha kubona ubushyuhe ariko kandi zikaborohereza kugenda bitandukanye n’ipantaro.

- Advertisement -

Iyo kandi byageraga mu mirwano naho ijipo yabaga ari amahitamo meza kuko hari n’abahitaga bayijugunya kugira ngo barwane ntakibatangira. Kugeza ubu abanya Ecosse ntibazi ukuntu izi jipo zari ndende cyane zaje guhinduka utuntu tugufi tutarenga ku mavi kandi bari bamenyereye ibintu binini bibashyushya ndetse bikabafasha no kurira imisozi. Icyakora bavuga imwe mu mpamvu ituma utujipo twabaye tugufi aruko nubudi kenshi zambarwa by’ikimenyetso cyo gusigasira umuco aho kuba umwambaro wa buri munsi.

Gusa icyo ukwiye kumenya nuko ubu uramutse wambaye ijipo muri Ecosse abantu barakubaha cyane nka kwa kundi usanga mu bihugu byacu umugabo yambaye ikote yashyizeho na karavati yubahwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles