Icyorezo cya covid19 kiri mu byatumye isi icikamo ibice biturutse ku mategeko akakaye yazaga igitaraganya kandi agahatira abantu kuyubahiriza hatarebwe ku burenganzira bwabo. Aha twavuga nko ku nkingo za covid19 aho ubutegetsi mu bihugu byose bwasabaga abaturage kwikingiza ku kibi n’icyiza ariko bamwe mu baturage bakarahira ko batazigera bikingiza kuko bamwe bavugaga ko batizeye ubuziranenge bwizo nkingo.
Kuri ubu umwe mu bategetsi bakomeye muri Canada witwa Danielle Smith utegeka intara ya Alberta muricyo gihugu yagiye ku karubanda maze yemera ko ubutegetsi bwakoze amakosa akomeye bugahatira abantu kwikingiza kandi binyuranyije n’amabwiriza y’uburenganzira bwa muntu. Uyu mugore yagize ati: “ubu ndifuza gusaba imbabazi, ndetse nzisabye nciye bugufi. Ndasaba imbabazi ku muntu wese wakorewe ivangura rishingiye ku nkingo, ndazisaba kandi umuntu wese wirukanywe mu kazi ka leta bitewe nuko yahisemo kutikingiza, ndetse ndagira ngo mbamenyeshe ko abo bose nifuza ko basubizwa mu kazi kubaba bashaka kugaruka”
Nibwo bwa mbere urwego urwarirwo rwose rwa leta rusabye imbabazi ku bantu batikingije, biturutse ku ivangura bakorewe yaba mu kazi cyangwa se mu buzima busanzwe, uyu mutegetsi we avuga ko kuva yabaho ari bwo bwa mbere yabonye ivangura rikomeye kuva yabaho. Nyamara nubwo uyu yasabye imbabazi abantu ayoboye, kuri ubu ntabwo yorohewe na gato. Ibigo bikomeye bikora imiti n’inkingo ndetse n’ibinyamakuru bimwe na bimwe ngo biri gukora ibishoboka ngo bimucecekeshe, nkubu avuga ko Facebook yamaze guhagarika urubuga rwe yakoreshaga nyuma yo kuvuga ibyo asaba imbabazi.
Icyakora uyu mugore avuga ko buri wese akwiye guhaguruka akarwanira uburenganzira bwo gutambutsa ibitekerezo. Yibaza ukuntu niba bari kumurwanya kandi ari umutegetsi mukuru, uko byagenda mugihe yaba ari umuturage usanzwe. Smith ati: “tutitaye ku myanya dufite muri politiki mureke duhaguruke turwanye buri wese ushaka kutubuza kwisanzura mu gutanga ibitekerezo”