Burya mu gihugu cyacu cy’u Rwanda hari byinshi tutagira ahubwo tukabibona ahandi, benshi bajya babibona ku mbuga nkoranyambaga bakagira ngo ni amafoto y’amakorano nyamara sibyo. Nawe ushobora kuba uri umwe mu bajya babona ingufuri nyinshi cyane zifungiye ahantu runaka nko ku iteme, ku gikuta cy’ahantu runaka ndetse zimwe murizo ngufuri zikaba zishaje cyane bigaragara ko ariza kera ariko hakaba hari nizindi nshyashya ubona ko ari iza vuba.
Izi ngufuri kubatazizi ubundi zitwa ingufuri z’urukundo (love locks), akenshi usanga zanditseho amazina y’abantu babiri, ndetse n’itariki buri ngufuri iba yarashyiriweho. Izi ngufuri zikunda kuboneka cyane cyane mu bihugu by’uburayi na America ziba zifungiye ku kiraro (iteme) runaka, ku ruzitiro, ku kibumbano cyangwa se ahandi habigenewe, icyo ukwiriye kumenya nuko izi ngufuri zisobanura igihango gikomeye cy’urukundo abantu baba baragiranye maze iyi ngufuri bakaza kuyifungira hano hantu nk’ikimenyetso cyuko batazigera batandukana.
Ukwiye kumenya kandi iyo mumaze gufunga iyi ngufuri imfunguzo muhita muzijugunya kure cyane, nkiyo ari ku iteme muhita muzijugunya mu mazi, bisobanuye ko ntakindi kintu kizafungura iyi ngufuri na kimwe, nkuko namwe urukundo rwanyu ntakintu kizapfa kiruhagaritse uretse urupfu gusa
Nubwo hagati y’abankundana iyi ngufuri bashobora kuyifungira ahariho hose bashaka babanje kumvikanaho, ariko hari ibihugu usanga bifite ahantu hihariye abantu baza gufungira ingufuri zabo nk’ikimenyetso cyuko bakundana urw’iteka ryose. Ingufuri y’urukundo ubundi yadutse mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi biturutse ku banya Serbia, ariko nyuma byaje no kuba umuco wakunzwe cyane guhera muri 2006.
Gusa uku kongera kwaduka nabyo byaturutse muri filimi y’abataliyani yakunzwe cyane yitwa “Ho Voglia di Te (ndagushaka cyane) aho abantu babiri bakundana cyane bagaragara bafungira ingufuri ahantu nk’ikimenyetso cyuko batazigera batandukana.
Kuva icyo gihe love locks zahise zifata umwanya munini mu buzima bw’abatuye isi, aho bakundana batangiye kujya bazifungira ahantu runaka. Icyakora abahanga mu by’inkundo bavuga ko mbere yuko uhitamo aho ufungira iyi ngufuri wowe n’umukunzi wawe mugomba kubanza kwitonda kuburyo muyishyira ahantu ha nyaho, ibi nukubera ko zimwe mu ngufuri zagiye zikurwaho n’ubutegetsi cyane cyane ku biraro bikomeye aho bagiye bazikuraho kugira ngo uburemere bw’izo ngufuri bitazarangira buhiritse ikiraro kandi gikoreshwa n’abantu benshi.
Ukwiye kandi kumenya neza niba ahantu ushyize iyo ngufuri atari mu mutungo w’umuntu runaka kuburyo igihe uzagarukira utazasanga ya ngufuri barayikuyeho. Gusa icyiza gihari nuko wamenya ko ubu mu bihugu binyuranye usanga ahantu nkaha hateguriwe abakundana kuburyo ushobora gushyiraho ingufuri ukamenya izahoraho igihe cyose.