spot_img

Ubwongereza bugiye gutakambira Arabia Saudite ngo ihagarike kubatwarira abakinnyi bakomeye.

- Advertisement -

Shampiona ya arabia saudite muriyi minsi yaramenyekanye cyane kuva mu kwezi kwa mbere, ubwo yaguraga Cristiano Ronaldo, benshi bagize ngo birangiriye aho, gusa ntibari baziko aribwo bitangiye ahubwo. Kuri ubu abakinnyi nka Karim Benzema na N’Golo Kante bamaze kwerekeza muriyi shampiyona ndetse hari n’abandi bakinnyi bakomeye bivugwa ko bagiye kwerekezayo. Byavugwaga ko na Lionel Messi yakabaye yaragiyeyo mbere gato yuko yemera gusinyira Inter Miami yo muri leta zunze ubumwe za America.

Uretse abo tuvuze hejuru bagenda basaza mu myaka hari n’abandi bakiri bato bivugwa ko bagiye kwerekezayo, aho harimo nka kapiteni wa Wolves Ruben Neves, Kalidou Koulibaly wa Chelsea, Hakim Ziyech wa Chelsea na Thomas Partey wa arsenal.

- Advertisement -

Aba bakinnyi bose batumye abongereza bashyuha mu mutwe bikomeye ndetse nka Gary Neville wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Manchester United ubu akaba ari umusesenguzi we yatangiye gusaba abayobozi muri Premier League ko bakoresha ibishoboka byose bagahagarika iri gurwa ry’abakinnyi bakomeye bajya muri Arabia Saudite. Ikigo Public Investment Fund cyo muri Arabia Saudite giheruka kugura Newcastle cyatangaje ko ubu cyamaze kwegukana andi makipe ane yo muri icyo gihugu harimo na Al Nassr ya Cristiano.

Ibi bivuze ko byakoroha cyane gukura umukinnyi muri Newcastle bakamujyana murimwe mu makipe yabo cyangwa se bagafata umukinnyi wakinaga muri Arabia Saudite bakamuzana muri Newcastle. Leta ya Arabia Saudite iherutse gutangaza ko bagiye gukora ibishoboka shampiyona yabo ikaza mu za mbere ku isi, kandi ibyo bazabikora bazana abakinnyi bakomeye kandi barebwa cyane ku isi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles