spot_img

Kuki ibihugu byinshi bifite amatora ya ba Perezida mu mwaka utaha wa 2024? Bamwe bati hagiye kuba intambara ikomeye.

- Advertisement -

Ni impurirane ikomeye mu bihugu byinshi ku isi nubwo usanga bitagendera ku mategeko amwe, ariko icyo wamenya nuko umwaka utaha wa 2024 uzasiga ibihugu byinshi ku migabane yose y’isi bihinduye abakuru b’ibihugu babiyobora cyangwa se abariho bakiyongeza izindi manda, kuva mu Rwanda, Afurika yose, Amerika ukageza mu bihugu bya Amerika yepfo, Aziya ndetse na Oceania aho hose bafite amatora mu mwaka umwe wa 2024.

Icyakora nubwo ibyo bihugu byose tuvuze hari amatora hari nibindi bizatora kuyindi myanya irimo nk’abagize inteko zishinga amategeko ndetse nindi myanya ya politiki.

- Advertisement -

Ariko se nibihe bihugu bifite amatora y’abakuru b’ibihugu?

Irebere urutonde rwose hano munsi:
Duhereye muri Afurika niho usanga bahora mu matora y’urudaca nubwo usanga mu bihugu bimwe na bimwe amatora aba ari nk’umuhango kuko akenshi abatorwa bamenyekana na mbere yuko igihe cy’amatora cyegereje. Ibihugu nka Chad, Mauritania, Ibirwa bya Maurice, Misiri, Algeria, Mali, Rwanda, igice cya Somaliland, Comores, Africa yepfo, Sudani yepfo, na Tunisia muri rusange ibi bihugu byose uko ari 12 bya Afurika bizatora aba perezida bashya cyangwa se abari basanzwe bakiyongeza izindi manda. Nko mu Rwanda amatora ya perezida yaherukaga muri 2017 aho perezida Paul Kagame ariwe watsindiye iyo manda y’imyaka 7 izarangira muri 2024, nta gihindutse ndetse azongera yiyamamaze ariko manda zitaha zikazajya ziba ari imyaka 5 aho kuba 7.

- Advertisement -

Tugiye nko muri Aziya, tuhasanga ibihugu nka Indonesia, Sri Lanka ndetse na Taiwan nabyo bifite amatora y’abakuru b’ibihugu, dukomeje ku mugabane w’uburayi harimo ibihugu nka Finland, Moldova, Romania, Uburusiya, Slovakia, na Ukraine. Ibi bivuze ko ibihugu bihanganiye mu ntambara aribyo Ukraine n’Uburusiya bizakorera amatora yaba perezida bashya mu mwaka utaha nabyo. Ibi rero bishobora no gutuma iyi ntambara ikomera kurushaho cyangwa se igahita irangira ahanini biturutse ku bayobozi bashya bashobora gutorwa. Nko mu Burusiya byitezwe ko Perezida Putin azongera akiyamamaza ndetse amahirwe menshi ahari nuko azongera agatorwa, muri Ukraine ho ibyaho ntibiramenyeka kuko Zelenskiy uyoboye ubu yemerewe kwiyamamaza indi manda, ariko kandi Uburusiya bwateye ntabwo bumushaka. Gusa icyo wamenya nuko amatora yo mu Burusiya na Ukraine azabera mu cyumweru kimwe mu kwezi kwa gatatu 2024.

Ku migabane ya America yepfo niya ruguru naho ntibazasigara mu byerekeye amatora, ibihugu nka El Salvador, Dominican Republic, Mexico, Panama, Peru, Leta zunze ubumwe za America (USA), Uruguay na Venezuela aha hose naho hazaba amatora yabakuru b’ibihugu. Hari kandi igihugu cya Palau ku mugabane wa Oceania nacyo gifite amatora. Muri rusange rero murabona ko umwaka wa 2024 byanze bikunze uzasiga impinduka zikomeye ku mubumbe wose w’isi biturutse kuri aya matora.

Reka kandi tubibutse ko no muri uyu mwaka ibihugu nka Nigeria byamaze gutora perezida mushya ndetse ibindi nka Repubulika ya demokarasi ya Congo, Liberia, Madagascar na Zimbabwe bifite amatora muri uyu mwaka nabyo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles