spot_img

Pasiteri wakunzwe na benshi Theogene Niyonshuti yitabye Imana.

- Advertisement -

Ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro kuri uyu wa gatanu nibwo amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Theogene abantu benshi bamenye ku nzahuke yamenyekanye. Amakuru dukesha imvaho nshya nayuko umuvugizi w’itorero ADEPR uyu mu pasiteri yabarizwagamo yemeza ko koko pasiteri Theogene Niyonshuti yitabye Imana.

Uwo muvugizi ati: “nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko twamenye amakuru ko pasiteri Theogene yitabye Imana azize impanuka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda” yahamije ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa cyenda zo murukerera rwo kuri uyu wa gatanu.

- Advertisement -

Uyu pasiteri wamenyekanye ku kazina k’inzahuke nkuko nawe ubwe yajyaga abyivugira kenshi avuga ko yarikomoye ku buzima bubi bwo mu muhanda yabayemo haba mu mujyi wa Butare ndetse na Kigali, nyuma akaza kwakira agakiza akazamuka kugeza anabaye pasiteri.

Reka turebere hamwe bimwe mu byaranze ubuzima bwa Pasiteri Theogene
Ahagana mu 1995 nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi, pasiteri Theogene yari umwana wo kumuhanda, icyo gihe ikizere cy’ubuzima cyari ntacyo ndetse we yari yariyakiriye nk’uzaba ku muhanda ubuzima bwe bwose.
Mu 2019 nibwo Pasiteri yavuze ko yabyaye abana batatu afitanye na Uwanyana Assia ndetse anagirirwa ikizere n’Itorero rya ADEPR rimuha inshingano zo ku rwego rwa Pasiteri.

- Advertisement -

Icyo gihe nuko pasiteri Theogene kugira ngo ajye kuba umwana wo mu muhanda nuko umuryango we wose wari umaze guhitanwa na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nubwo yari yaravukiye mu muryango wishoboye mu mezi atatu gusa ubuzima bwe bwahise buhinduka yerekeza iyo mu muhanda akajya yirwanaho wenyine akirirwa ku muhanda ndetse akaharara.

We ubwe yajyaga yivugira ko arumwe mu bakozi b’Imana badaterwa ipfunwe no kuvuga ubuzima bubi babayemo kugira ngo bibere nabandi benshi ubuhamya bushobora kubahindura no kubaha ikizere. Yakunzwe cyane n’abatari bacye biturutse ku kuba iyo yabaga ari kwigisha urubyiruko yarakoreshaga amagambo afitanye isano n’ayabana bo ku muhanda kugira ngo babashe kumwiyumvamo cyane.

Yakiriye agakiza muri 2003 nyuma yuko ngo yari ararambiwe kubaho muri ubwo buzima budafite ikizere, yavuze ko azahagararamu gakiza kugeza Imana imuhamagaye none koko birangiye imuhamagaye akigahagazemo.

Imana imwakire mubayo kandi imutuze aheza.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles