spot_img

Bidasubirwaho Joackim Ojera azakomeza kuba umukinnyi wa Rayon Sports.

- Advertisement -

Uyu munya Uganda usatira anyuze ku ruhande ariwe Joackim Ojera yemeye amasezerano mashya muri Rayon Sports, aya masezerano akazatma uyu mukinnyi ukomeye azaguma muri Rayon Sports kugeza muri 2025.

Uyu mukinnyi wari wabanje gukinira Rayon Sports ku ntizanyo y’amezi atandatu, yari yageze muriyi kipe y’ubururu n’umweru mu kwezi kwa mbere aturutse muri URA ikina ikiciro cya mbere muri Uganda, akigera muri Rayon Sports yahise akundwa cyane kuko yatsinze ibitego ndetse atanga n’imipira myinshi yavuyemo ibitego.

- Advertisement -

Uyu mukinnyi kandi yari umwe mu nkingi za mwamba zatumye Rayon Sports yegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2016. Uko kwitwara neza rero kwatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuza kumugumana ndetse biteganyijwe ko isaha iyariyo yose iyi kipe iri butangaze ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi kontaro y’imyaka 2.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibikubiye mu masezerano ye ndetse nibindi yumvikanye na Rayon Sports ariko bivugwa iyi kipe yatwaye igikombe cy’amahoro yaba yarahaye uyu mukinnyi yifuzaga bityo bigatuma imwegukana kurusha andi makipe menshi yamushakaga. Rayon Sports yamaze gutakaza Onana wagiye muri Simba, biteganyijwe ko uyu Ojera ariwe ugomba guheka iyi kipe mu mwaka utaha wa shampiyona ndetse akayifasha no kwitwara neza mu mikino nyafurika Rayon izitabira.

- Advertisement -

Rayon Sports kandi iravugwa mu biganiro n’umutoza ukomoka muri Ukraine bivugwa ko ariwe uzaza gusimbura Francis Haringingo wasoze amasezerano ye kandi bikaba bivugwa ko azajya gukomereza ahandi akazi ke k’ubutoza. Mu bandi bakinnyi Rayon Sports iri kuvugana nabo harimo nk’abarundi babiri bamenyekanye mu ikipe ya Kiyovu aribo Abedi Bigirimana na Nshimirimana Ismael, hakazamo ndetse n’abandi bakinnyi bahoze bakinira iyi kipe barimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles