Ni amakuru yatangiye gusakara cyane mu binyamakuru bikomeye aho byavuzwe ko umugore witwa Hiba Abouk usanzwe ari umufasha w’umukinnyi wa PSG mu bufaransa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc ariwe Achraf Hakimi.
Uyu mugore ngo yatanze ikirego cyo gushaka gatanya ngo atandukane n’uyu Hakimi, mu kirego cye uyu mugore yasabaga guhabwa ibirenga kimwe cya kabiri cy’imitungo yose ya Achraf Hakimi usanzwe uhembwa arenga miliyoni yama EURO buri kwezi.
Gusa uyu mugore yaje gukubitwa n’inkuba ndetse agwa mu kantu nyuma yuko ageze mu rukiko maze, akabwirwa ko Achraf Hakimi nta mutungo numwe agira ndetse ari umukene muburyo bukomeye.
Hakimi nyamara nubwo ntakintu na kimwe cy’umutungo kimwanditseho suko ntacyo agira, ahubwo uyu mukinnyi yamenye ubwenge mbere, maze umutungo we wose awandikisha kuri nyina kuburyo uwo mugore nta burenganzira na bumwe afite kuri uwo mutungo.
Uyu mugore urukiko rwamubwiye ko uyu mugabo we akeka ko ari miliyoneri ntakintu na kimwe yibitseho, kuko buri kintu cyose cy’umutungo we cyanditse mu izina rya nyina umubyara. Uyu mugabo ahembwa miliyoni y’ama EURO buri kwezi, ayangana na 80% anyuzwa kuri konti ya nyina witwa Fatima, ibi bivuga ko uyu Hakimi asigarana 20 ku ijana gusa.
Urukiko rwagize ruti: “reka daaaa, ntakintu na kimwe (Hakimi) agira, yaba amamodoka ahenze, amazu, imikufi ihenze yewe nta n’imyenda myiza agira imwanditseho, buri gihe iyo agize icyo akenera agisaba nyina maze nawe akajya kukimugurira” kugeza ubu yaba Hakimi cyangwa uyu mugore we wishakira imari, ntakintu nakimwe baratangaza kuri aya makuru yiriwe azerera.
Uku kubura kw’imitungo inyuranye uyu mugore yateganyaga bishobora gutuma uru rubanza rwabo rumara igihe kinini kurusha icyateganyijwe. Hakimi w’imyaka 24 yatangiye gukundana n’uyu mugore w’imyaka 36 mu mwaka wa 2018, bivuze ko uyu mugore amurusha imyaka 12 ndetse bakaba baratangiye gukundana Hakimi afite imyaka 19 ndetse umugore afite 31.
Ese wabyifatamo ute usanze uwo wakekeraga amafaranga menshi ntakintu na kimwe agira?