spot_img

Uwatorotse gereza muri Africa y’epfo bakabeshya ko yapfuye, yafatiwe muri Tanzania.

- Advertisement -

Uyu munyafurika yepfo yari asanzwe afungiye ibyaha by’ubwicanyi, yahimbye inkuru y’urupfu rwe bwite, ariko byose akaba yarabikoze mu mupangu wo kugira ngo atoroke gereza. Kuri ubu yafatiwe muri Tanzania nyuma y’iminsi myinshi ahigishwa uruhindu.

Ubutegetsi bwa Africa yepfo buvuga ko bugiye kugarura mu gihugu Thabo Bester w’imyaka 35, uyu yiswe ufata kungufu kuri facebook (facebook rapist) bitewe nibyaha yahamijwe. Bivugwa ko uyu yifashishije facebook yabashije kugera ku bagore babiri ashinjwa gufata ku ngufu ariko nyuma bikaza no kumenyekana ko umwe muribo yamwishe.

- Advertisement -

Bester yakatiwe igihano cya burundu muri 2012, ariko mukwezi kwa gatanu umwaka ushize hasohotse amakuru y’ibinyoma yavugaga ko uyu yapfiriye mu cyumba cye cyo muri gereza azize inkongi y’umuriro. Kuva ubwo bamwe bemeye ko koko ashobora kuba yarapfuye ariko nyuma haza gusohoka amakuru yavugaga uyu ashobora kuba yidegembya mu mujyi wa Johannesburg, ibi kandi byanakurikiwe n’amakuru yavugaga ko umubiri basanze mu cyumba cya Bester bivugwa ko ari uwe, raporo zagaragaje ko atariwe ahubwo ari uwundi muntu.

Mu byumweru bibiri bishize, police muriki gihugu yateye inyubako byavugwaga ko uyu yakodeshaga uyu nyamara aho yashakirwaga siho yafatiwe kuko ahubwo yaje gufatirwa muri Tanzania ku mupaka na kenya ari kumwe n’umugore we ukomoka muri Mozambique, ndetse akaba ari nawe wamufashije kwambuka umupaka. Aba ngo bafatanywe pasiporo nyinshi ariko igitangaje nuko ngo ntanimwe yaririmo kasha nimwe nubwo bari bamaze kwambuka imipaka myinshi.

- Advertisement -

Uyu mugabo kuva yatoroka gereza ngo yabagaho ubuzima buhenze cyane nuwo mukobwa w’inshuti ye, bivugwa ko akiri muri gereza kandi yigeze gukoresha yifashishije laptop yakoreshaga mu kwiga maze akoresha inama n’abantu bari hanze ya gereza aho yababwiraga ko ari muri America ndetse akabagezaho imishinga myinshi. Biteganyijwe ko kuriki cyumweru aribwo azasubizwa muri Africa yepfo agakomeza igihano cye ndetse akaburanishwa ku byaha bishya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles