spot_img

Nyuma y’imyaka 17 babana nk’umugabo n’umugore bavumbuye ko ari abavandimwe. Irebere…

- Advertisement -

Uyu mugabo ndetse n’umugore we basanzwe bafitanye abana batatu, bamaranye imyaka 17 yose ariko vubaha baje kuvumbura ko umwe ari mubyara wundi ndetse batungurwa no kuba ntanumwe wigeze abimenya kuva na mbere.

Ibi babimenye nyuma yuko aba bagiye gufatisha ikizamini cyerekana inkomoko ya buri umwe, maze uyu Joseph Quinones n’umugore we Celina baza gutungurwa no gusanga amaraso yabo ari amwe ndetse ari ababyaara. Uyu mugore niwe wabitangaje bwa mbere kuri TikTok maze inkuru ye isakara hose ndetse itangaza benshi mu ntangiriro zuku kwezi kwa kane.

- Advertisement -

Uyu mugore yerekanye igipapuro bipimishirijeho cyerekana ko aba bafite icyo bapfana binyuze mu maraso yabo ku kigero cya 62 (62 centimogram) iki ni ikigero cyifashishwa mu gupima isano abantu bafitanye hifashishijwe amaraso yabo. Ugendeye kuribi bipimo rero bigaragara ko aba bahuje ibisekuru ariko ku gisekuru cya munani. Umugore yagize ari: “nashyingiranywe n’umugabo wange muri 2006, sinigeze ntekereza ko hari aho naba mpuriye nawe, ubu dufitanye abana batatu. Gusa uyu munsi natangajwe no gusanga uyu mugabo wange ari na mubyara wange”

Uyu mugore ariko avuga ko byatumye ngo akunda uyu muryango we kurushaho, kuva yamenya ko umugabo we n’ubundi bombi ari ababyara. Gusa ngo byaramutangaje bikomeye kuko ntiyigeze abitekerezaho kuva na mbere.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles