Iyo tuvuze ko ibintu runaka bihenze akenshi hagenderwa ku kamaro kicyo kintu ndetse kikagereranywa nibindi bikora akazi kamwe nacyo. Benshi mu badafite amafaranga baba bavuga ko badashobora kwishyura akayabo kukintu runaka ariko abakire bafite amafaranga baba bashaka mwene izi mari zihenze kugira ngo batunge ibintu by’umwihariko.
Kuriyi nshuro tugiye kukwereka bimwe mu bintu bihenze cyane kurusha ibindi, byinshi muribyo biri bugutangaze. Kurikira urutonde rwose hasi aha:
Kubantu bazi indimi z’amahanga Yacht nijambo rikoreshwa ku bwato bwihariye butungwa n’abaherwe gusa. Ubu bwato bwiswe Yacht History Supreme nibwo bwato bwihariye buhenze kurusha ubundi bwose bubarizwa mu Nyanja z’isi zose, bubarirwa miliyari enye n’igice z’amadorali aya akaba angana na miliyari zisaga ibihumbi bitanu mu mafaranga y’u Rwanda.
Kimwe mu byatumye ubu bwato buhenda ahanini nuko bukozwe na bimwe mubyuma bisanzwe bihenze harimo ibikoze muri zahabu ndetse na platinum.
Antilia ni inzu nziza kandi iheze cyane, iyi nzu uyibonye ntiwayibarira agaciro ka miliyari 2 z’amadorali, aya asaga miliyari ibihumbi bibiri (2trillion Rwf), iyi yubatse mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy’ubuhinde ndetse ikaba ariyumuherwe wa mbere mu buhinde witwa Mukesh Ambani.
Icyakora ifite ibintu bituma ihenda cyane kururu rwego kuko yifiteho ibibuga bitatu bigwaho kajugujugu, ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 168, ikagira esanseri icyenda zihuta kurwego rwo hejuru ndetse nibindi byinshi. Iyi kandi yifitemo ubushobozi buhambaye bwo guhangana n’umutingito ukomeye cyane ku isi uri kurwego rwa 8.
Aya mafaranga ku modoka ni menshi cyane. Iyi modoka yaguzwe miliyoni 52 z’amadorali ndetse umwirondoro w’umukiliya wagizwe ibanga rikomeye kumpamvu z’umutekano we.
Iyi modoka kandi siya vubaha kuko ifite agahigo ko mu 1963 ariyo yaritwawe n’umugabo witwa Jean Guichet watsinze amasiganwa yaberaga mu Bufaransa muruwo mwaka.
Nkubwiye ko iki ari igishushanyo (painting) ushobora kutabyemera, gusa iki gishushanyo cyashushanyijwe na Paul Cezzane kirahenze cyane ndetse kikaba cyaraguzwe numwe mu bakomoka I bwami muri Qatar witwa al thani. Iki yakiguze amadorali miliyoni 275 nawe akaba yaragiye kugitunga kugira ngo ashyirwe mu mateka nkumwe mubafite imitungo ihenze ku isi.
Perfect pink ni impeta, ibi nabyo biratangaje kuba impeta yagura miliyari zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi mpeta niyo ihenze kurusha izindi zose ku mugabane wa aziya ndetse ikaba ikoze muri diyama.
Iyi parikingi iherereye mu mujyi wa New York mu mujyi muto wa Manhattan kugira ngo uparike inshuro imwe muriyi parikingi uba ugomba kwishyura miliyoni imwe y’amadorali, aya angana na miliyari y’amanyarwanda.
Icyakora abantu bose batuye muri uyu mujyi wa Manhattan basanzwe bazi neza ko ibiciro bijyanye n’amazu n’imyubakire cyangwa ibibanza biba bihenze cyane.
Iri ni ibaba ry’inyoni yitwa Huia biratangaje cyane kuko iri baba bavuga ko risobanura ubucuti n’icyubahiro. Ibaba ry’iyi nyoni rirahenda cyane ahanini biturutse ku kuba izi nyoni zarazimye ku isi mu myaka isaga 100 ihise.
Iki nicyo gikomo Bambara ku kaboko gihenze kurusha ibindi, miliyoni hafi 13 z’amadorali hafi miliyari 14 z’amanyarwanda umuntu ugitunze niyo mafaranga aba yambaye ku kaboko kamwe.
Icyagutangaza kurusha ibindi nuko Rhein II ari ifoto isanzwe, yafotowe n’umudage ukaze mubintu by’ubugeni witwa Andreas Gursky akaba yarayifashe mu 1999. Miliyoni zisaga enye niko gaciro kayo, nawe ibaze miliyari hafi eshanu mu mafaranga yacu bagura ifoto.