spot_img

Ubwongereza bushobora kwisubiraho ntibwohereze abimukira mu Rwanda.

- Advertisement -

Leta y’Ubwongereza iratangaza ko kohereza abimukira mu Rwanda bihenze cyane kurusha kubagumana. Ibi byasohotse mu cyegeranyo cyashyizwe hanze kuri uyu wa mbere.

Bagendeye ku mibare guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko izakoresha arenga miliyoni 250 Frw ku mwimukira umwe. Wakwibaza uti bihagaze gute? Bavuga ko bazatanga amapawundi ibihumbi 105,000 izishyura leta y’u Rwanda, amapawundi 22,000 y’indege, ndetse n’amapawundi 18,000 ajyanye n’ibirebana n’amategeko.

- Advertisement -

Aya yose uyabariye hamwe ni amapawundi asaga ibihumbi 169 (169,000) aya yose hamwe angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 255. Leta y’ubwongereza rero itangaza ko ibi bihenzeho amapawundi ibihumbi 63,000 ugereranyije n’uko abimukira baguma mu Bwongereza, kuko ho byibuze byatwara amapawundi akabakaba ibihumbi 106.

Icyakora leta y’Ubwongereza ivuga ko kubohereza mu Rwanda nanone harimo izindi nyungu kuko akazi ko kubishyurira amacumbi mu Bwongereza imbere bizaba bihagaze, ibi babivugira ko bafite impungenge ko igiciro cy’amacumbi mu Bwongereza gishobora kuzamuka mu minsi micye iri imbere. Ikibazo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyatangiye kuvugwa cyane mu mwaka ushize ubwo u Rwanda n’Ubwongereza byamaraga gusinyana amasezerano.

- Advertisement -

Ubwongereza bubona aya masezerano nka kimwe mu bisubizo byo kugabanya ibihumbi by’abimukira basaba ubuhungiro bavuye mu Bufaransa.

Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere mu Rwanda, yahagaritswe ku munota wa nyuma n’urukiko rw’uburenganzira bwa muntu ku mugabane w’uburayi rwavuze ko uwo mwanzuro wo kubohereza udakurikije amategeko.

Kuva icyo gihe iki kibazo cyajyanywe mu nkiko biturutse no ku bandi bimukira bajyanye ikirego mu nkiko ndetse umwanzuro wa nyuma kuriki kibazo utegerejwe kuri uyu wa kane

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles