spot_img

Nemereye umugabo gutera inda murumuna wange ariko akangumana nk’umugore we, None yaranyirukanye. Uyu mugore arababaje cyane.

- Advertisement -

Uyu mugore ati: “nabwiye umugabo wange nti ‘ngaho ndakwemereye tera inda murumuna wange ariko njye ureke tugumane nkomeze kuba umugore wawe’ gusa yarabyanze ahitamo gutandukana nange”

Uyu mugore w’imyaka 49 yarize amarira menshi ubwo urukiko rwahitagamo gutanga hagati ye n’umugabo we nyuma y’imyaka 21 bashakanye, ibi byose bikaba byaraturutse ku kubura urubyaro. Aba rero byarangiye bemeranyije gutandukana ariko umugore asaba urukiko ko rwamuha akavuga isengesho ryo gusabira umugabo we bagiye gutandukana.

- Advertisement -

Umugabo nawe yavuze ko bitari ngombwa ko umugore agarura inkwano bamutanzeho, umugabo ati: “si ngombwa kuzigarura” icyakora mu rukiko umugabo nawe yatanze ingingo abantu benshi basuhuza imitima. Umugabo yagize ati: “nkubu harabura imyaka 9 gusa ngo mpite njya mu kiruhuko cy’izabukuru, nta mwana n’umwe mfite. Imbaraga zange zose nazitanze kuri uru rugo rutigeze rumpa umusaruro w’urukundo.

Nakoze ibishoboka byose ndagerageza nyura mu nzira zose ngo ndebe ko nabyarana umwana byibuze umwe nuyu mugore wange ariko byaranze. Nukuri ndabasabye mudutandukanye”
Umugore nawe avuga ko ntako atagize kuko yagiye mu baganga bose bashoboka, yasenze amasengesho yose abaho ariko kubona umwana byaranze, umugore yageze aho anavuga ko abonye byose byanze yasabye umugabo we ko yagenda agashaka undi mukobwa atera inda, uwariwe wese ariko akamureka bagakomeza kubana, ariko umugabo ntiyigeze abyemera ahubwo yakomeje atsimbarara ko icyo ashaka ari gatanya.

- Advertisement -

Ari nkawe wabyifatamo ute kuriki kibazo?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles