spot_img

Dore bimwe mu bintu bidasanzwe abanyarwanda bagomba kwitega mu myaka 5 iri imbere. Bamwe bagize ubwoba…

- Advertisement -

Mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bigenda bitera imbere umunsi ku wundi, ikoranabuhanga usanga burigihe muriyi myaka ariryo riyoboye ibintu byose. U Rwanda narwo rero nka kimwe mu bihugu biri gutera imbere umunsi kuwundi ntabwo rwasigaye inyuma mu ikoranabuhanga kandi umunsi kuwundi hagenda haduka udushya mu gihugu kuburyo bitungura abantu benshi. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubereka ibintu bidasanzwe abanyarwanda bagiye kuzabona muriyi myaka itanu igiye kuza.

Indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga (digital IDs)

Hashize imyaka itari micye ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko bugiye gutangiza indangamuntu ikomatanyije ikoranye ubuhanga budasanzwe, ni umushinga watangiye ariko ntibizwi igihe uzatangira gukoreshwa mu gihugu. Gusa biteganyijwe ko mu gihe kitarenze imyaka 3 izi ndangamuntu zizaba zasesekaye mu banyarwanda kuburyo uzajya utwara iyi ndangamuntu ukaba uzi neza ko nakindi cyangombwa uri busabwe kuko ibindi byose bizaba bikubiye mu ndangamuntu. iyi ndangamuntu izaba iri mu byiciro bibiri imwe izaba ari ikarita isanzwe igendandwa ariko kubabishatse indangamuntu yabo ntakuyigendana mu ntoki ahubwo izajya iba iri kuri internet. Iyi ndangamuntu kandi izajya yifashishwa cyane mu kwishyurana kuko izanakora mu mwanya w’amakarita ya bank.

- Advertisement -
Imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi

Iri koranabuhanga ryo gutwara abagenzi, ubusanzwe risanzwe ryifashishwa kuri moto. Ariko guhera muri 2024 abanyarwanda bazatangira gukoresha imodoka nini (bus) zitwara abantu benshi ariko zidakoresha lisansi (zitanywa) nkuko bimenyerewe, ahubwo izi zizaba zikoresha umuriro w’amasharazi gusa. Amakuru acaracara hanze aha, avuga ko ikigo cya Ritco gisanzwe gitwara abagenzi muri rusange aricyo kizatangirana mwene izi modoka byagenda neza nibindi bigo byose bikazatangira iyi gahunda.

Internet ya 5G

Nubwo hari bamwe bakiri kwinubira ko internet ya 4G itabageraho uko bikwiye bityo bigatuma bikoreshereza 3G mu gihe gito cyane mu Rwanda haraba hasesekaye umurongo mushya wa 5G ku baturage bose. Mu ntangiriro zuku kwezi kwa Kamena byatangajwe ko u Rwanda rugiye gutangira kugerageza internet ya 5G mu mpera zuyu mwaka maze byagenda neza iyi internet ikaba yazatangira gukoreshwa muri serivisi zose mu rwego rwo gukomeza kwihutisha iterambere. Uburyo bw’igerageza buzatangirira mu bice 16 leta izahitamo ifatanyije n’ibigo bisanzwe bizobereye mu gutanga imirongo ya internet.

- Advertisement -
Ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence)

Iyo bavuze ubwenge bw’ubukorano benshi ntabwo bahita babyumva, gusa kuri ubu hari imirimo myinshi ikorwa n’imashini kuburyo usanga zikora nk’abantu ndetse hamwe na hamwe ugasanga zinarusha abantu. Kimwe n’ahandi hose rero ku isi u Rwanda narwo ntabwo ruzasigara mu gukoresha ubwenge bushya butari ubwa muntu ahubwo akaba ari ubwenge bw’imashini aho usanga bugiye kuzajya bwifashishwa mu mirimo yose yaba uburezi, ubucuruzi, ubuvuzi ndetse n’ahandi.

Niki utegerezanyije amatsiko muribi byose?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles