spot_img

Bill Gates yafashwe amajwi asaba abayobozi bakomeye ku isi gutangira kugabanya abaturage kuko abakene babangamiye abakire.

- Advertisement -

Uyu mugabo Bill Gates wigeze kumara imyaka myinshi ayoboye urutonde rw’abaherwe ku isi, ubu ibyo guhatanira imyanya ya mbere yabivuyemo ahubwo ahindura umuvuno ajya mubyo yise gufasha abatuye isi. kuva muri 2020 ubwo Covid19 yadukaga, Bill Gates nibwo yatangiye kuvugwa cyane ndetse nawe agashyirwa ku rutonde rwa bamwe mubaba bafite uruhare mu gutuma covid igera ku isi.

Gusa we yavugaga ko ibyo bintu ari ibihuha bigamije kumwangiriza isura, ahubwo we agakomeza kuvuga ko ari gukora ibishoboka ngo afashe abahanga bari gushaka inkingo kuburyo ziboneka vuba. Nyamara izo nkingo nazo ubwazo abantu batangiye kuzishidikanyaho zitaranasohoka kugeza nubwo zaje ariko hakaba hari abantu benshi banze kuzifata kugeza nuyu munsi kuko bavugaga ko batizeye ubuziranenge bwazo.

- Advertisement -

Kuri ubu rero Bill Gates yongeye kugaruka mu bitangazamakuru nyuma yuko hasohotse amashusho arimo n’amajwi ye asaba abategetsi bamwe bakomeye ku isi gukora ibishoboka bakagabanya abatuye isi. uyu bill gates nubwo atari umuyobozi mu gihugu na kimwe, ariko nta nama ikomeye atitabira. Murizo nama zikomeye rero iyo inama isanzwe irangiye ari nayo inyura kuri za camera, bivugwa ko abategetsi bacye bakomeye ku isi, bongera bagahura rwihishwa bagatangira gukora inama twakwita iz’umwijima.

Murizi nama zihishe imwe murizo yabaye mu mwaka ushize mu mujyi wa Bali muri Indonesia ubwo habaga inama yagutse ya G20 isanzwe ihuza ibihugu bikize, ikimara kurangira rero nibwo aba bayobozi b’ibitabashwa bahise baterana igitaraganya rwihishwa maze Bill atangira kubumvisha ukuntu abakene benshi batuye ku isi bari gutuma abakire batabaho ubuzima bwabo neza. Rero kubwa Bill Gates yifuza ko umubare w’abatuye isi ugomba kugabanuka cyane cyane bakagabanya abantu bahereye kurabo batagize icyo bamariye isi.

- Advertisement -

Bill Gates n’abambari be bavuga ko kuri ubu isi idakeneye umubare munini w’abantu ahubwo isi ikeneye abantu bacye bafite akamaro gusa kandi bafite ubwenge bushobora kugira ikintu gishya bazana ku isi. gusa iyi ngingo yo kugabanya abatuye si igitekerezo kije uyu munsi kuko cyatangiye ahagana muri za 2000 ariko abantu ntibabiha agaciro, kugeza ubu ibyegeranyo binyuranye bigenda bivuga byibuze kugeza muri 2050 abantu basaga miliyari 3 bagomba kuzaba baramaze kwicwa kuburyo isi igomba kuzasigaraho abantu batarenga miliyari 5.

Ibyo kandi bikomeza na nyuma yuwo mwaka abantu bakazagenda bagabanuka kuburyo byibuze kugeza muri 2090 isi izaba isigayeho abantu batarenga miliyoni 500. Bivuze ko abarenga 95% by’abatuye isi uyu munsi bazaba baramaze kuvanwa ku isi (kwicwa) muburyo bunyuranye burimo inkingo zitazwi, indwara z’ibyorezo, ihindagurika ry’ikirere, intambara z’urudaca, inzara ndetse n’ibindi byinshi bizagenda byifashishwa ariko abantu bakajya bagira ngo nibisanzwe ntibamenye ko ari ibyateguwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles