spot_img

Uyu mupasteri utangaje yarahiye ko atazongera kubwiriza ahagaze hasi. Wakwibaza aba ahagaze he? Irebere nawe

- Advertisement -

Imyemerere imaze kuba ikintu gikomeye cyane ariko hari nabayifata nk’uburozi bwamaze kujya mubantu cyane cyane ku mugabane wa Africa aho ubona ibiba ukibaza niba abantu batekereza cyangwa se bagera mu nsengero ubwonko bakabusiga hanze. Ibintu byaje gushyuha nyuma yaho uyu mupasteri udasanzwe yagaragaye ari kubwiriza ahagaze ku migongo y’abayoboke be.

Uyu mupasteri witwa Sydney ukomoka muri Tanzania yavugishije benshi nyuma yaho hasohokeye amashusho amugaragaza ari kubwiriza ahagaze ku migongo y’abayoboke be bapfukamye hasi, ibi kandi ntibiba rimwe ahubwo biba burigihe uko ari kwigisha kubera ko uyu avuga ko ari ubuhanuzi imana yamuhaye ko atagomba gukandagiza ibirenge bye ku butaka (hasi).

- Advertisement -

Buri gihe uko amateraniro atangiye uyu mupasitoro ahamagaza abayoboke babiri cyangwa batatu bitabiriye amasengesho maze bakaza imbere bagapfukama agahagarara ku migongo yabo. Ibi biba igihe cyose ari kwigisha ndetse kugeza amateraniro arangiye. Iyo aguhamagaye ngo uze imbere ntuba ugomba kubyanga ndetse ntareba niba uri igitsina gabo cyangwa gore uwariwe wese agomba guhora yiteguye ko bari bumurambikeho ibirenge. Ikindi kandi ntiharebwa imyambarire waje ufite uko waba umeze kose iyo aguhamagaye ugomba kujya imbere ugapfukama.

- Advertisement -

Nyamara ibi abayoboke be bavugako nubwo bigoranye babifata nk’umugisha iyo baguhamagaye imbere kuko bashimangira ko ngo baba bikoreye umuntu w’imana uri kwigisha ubutumwa bwiza.

Nyamara ibintu nkibi bigaragara kenshi ku bantu bitwa ko ari ab’Imana kuko bigenda biba mu bihugu bitandukanye ariko bigatangaza benshi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles