spot_img

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 akomeje kuvugisha benshi ku isi kubera ibyamubayeho.

- Advertisement -

Yitwa Godwill Yogusuk Simon Sabio akaba ari umuzamu w’ikipe ya Sudani yepfo y’abatarengeje imyaka 20, uyu yihariye imbuga za internet cyane nyuma yaho ahesheje ikipe ye instinzi ya mbere icyo gihugu cyabonye mu mikino nyafurika.

Sabio ntabwo yagarutsweho cyane bitewe nuko yitwaye neza kurusha abandi ahubwo abantu benshi bamwanditseho biturutse ku myaka ye bahamya ko irenze iyo yandikishije muri CAF kuko bemeza ko ishobora kuba irenze 18. Inyandiko ubundi zivuga ko uyu yavutse muri 2004 bivuga ko ubu yaba afite imyaka 18 gusa. Uyu ari gukinira ikipe y’igihugu ya Sudani yepfo mu mikino y’abatarengeje imyaka 20 iri kubera mu Misiri ni umwe mubari kugarukwaho cyane dore ko ari no kwitwara neza ariko kandi isura ye igatuma bamugarukaho kurushaho.

- Advertisement -

Nyuma y’umukino batsinzemo Central Africa igitego 1-0 uyu muzamu yakuyemo ibitego byinshi byabazwe ariko kandi nyuma y’umukino abawukurikiye basigaye bibaza niba koko isura afite ihura n’imyaka ye. Bamwe bati: “ashobora kuba afite imyaka 40” hari n’abavuga ko ashaje kurenza kuriyo ivugwa na bamwe.

- Advertisement -

Icyakora nubwo bamwe batemera imyaka ye hari nabaje bavuga ko bamuzi neza ndetse niyo myaka bavuga ariyo koko. Umwe ati: “nibyo nta kubeshya kurimo, yiganye na mushiki wange mu mashuri abanza”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles