spot_img

Dore ibihugu bya mbere ku isi bibonekamo akazi kenshi kurusha ahandi hose. Niba uri kugashakisha igisubizo kirimo hano. 

- Advertisement -

Gushakisha akazi ubu byabaye bumwe muburyo bw’ibanze bwo kubaho kuriyi si, ni ikintu kiba kuri buri muntu hafi ya wese ku isi kuko umunsi kuwundi twese dukenera akazi, gashobora kuba akazi uhemberwa ku kwezi cyangwa kakaba akazi wowe ubwawe wihangiye ariko n’ubundi byose birangira tubyise akazi.

Gusa nubwo akazi ari ishingiro ry’ubuzima bwa muntu kuriki gihe, siko abagakeneye bose bakabona ndetse ikibazo cy’ubushomeri bwiyongera buri munsi ubu cyugarije ibihugu byinshi ku isi. icyakora nubwo aruko bimeze siko hose iki kibazo gikomeye ku rwego rumwe kuko uko ibihugu birushanwa ubushobozi ninako birushanwa mu kurema umubare munini w’akazi.

- Advertisement -

Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kukwereka urutonde rw’ibihugu bifite imyanya myinshi y’akazi yaba ku benegihugu ndetse n’abanyamahanga. Niba nawe wifuza gusohoka ngo ujye gushakisha uru rutonde waruboneramo amakuru menshi.

1. MEXICO: iki ighugu gituranye na leta na zunze ubumwe za Amerika, ntikijya kivugwa cyane, gusa ni igihugu kiri kurema imirimo myinshi yaba kubanyagihugu ndetse n’abanyamahanga, ariko kandi by’umwihariko yaba abize muburyo bwo hejuru ndetse n’abatarize usanga bose bisanga ku isoko ry’umurimo muri Mexico.

- Advertisement -

2. Ubwongereza: iki n’igihugu kimaze ibinyejana gitanga akazi kubantu bose yaba abo mu gihugu nabo hanze yacyo. Ubwami bw’ubwongereza hari muhantu heza ku isi umuntu yashakishiriza ndetse bikamukundira kuburyo usanga kubonayo akazi kandi kaguhemba neza atari ibintu bigorana cyane.

3. Ubuholandi: iki gihugu kiri mu bikize ku mugabane w’uburayi, si ubukire gusa ahubwo kibasha no gutanga imirimo ku bantu benshi baturutse imihanda yose ndetse ugasanga n’imishahara yaho iri ku rwego rwo hejuru cyane.

4. China: iki gihugu kiri gutera imbere kuburyo buteye ubwoba, nicyo cya mbere gituwe cyane ku isi, uretse kuba gifite abaturage benshi Ubushinwa nikimwe mubihugu bicye byihagije mu byiciro byose yaba mu buhinzi, mu nganda, mu buzima ndetse no mu ishoramari, hejuru yibi byose bafite n’isoko rihagije kuburyo niyo batagemura hanze, ibyo bo bakora ubwabo babigura byose kuburyo inganda zidashobora guhomba. Kugeza ubu Ubushinwa buri mu bihugu birema imirimo myinshi buri mwaka.

5. France: Ubufaransa uretse kuba ari igihugu gikize nin’igihugu gifite uburanga, uretse abanyafurika n’abanyaziya nabo mu burayi ubwabo bajya gushaka akazi mu bufaransa bitewe nukuntu ubukungu bwaho bwubatse bigatuma barema imirimo myinshi cyane ihaza abo mu gihugu no hanze yacyo.

6. Amerika: uretse kuba abantu benshi ku isi baba bafite indoto zo kujya muri Amerika, nubusanzwe ni igihugu gikomeye kandi kinafite ubukungu buhagaze koko. Amerika ni igicumbi cy’ikoranabuhanga munzego zose ndetse kuva ku muntu wize amashuri ahanitse kugeza kuwutarize ishuri na rimwe, ni igihugu usanga buri wese akisangamo kandi ntabe umushomeri. Nayo rero iri mu bihugu bifite imirimo myinshi kubantu b’ingeri zose.

7. nyuma yibi bihugu hazaho ibindi nka Australia, Emira zunze ubumwe z’abarabu, Hong Kong, Singapore, ndetse n’ibindi bihugu binyuranye.

Ese wowe urabona uteganya kwerekeza hehe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles