Mu myaka myinshi ishize aba ba Dinka ubusanzwe babarizwa ku bwinshi muri sudani y’epfo bajyaga bitwa Moinjung “ngo n’abantu bahagarariye abandi” ubu bwoko bwo muri Africa yirabura buzwiho kugira abantu barebare kurusha abandi yaba ku mugabane wa Africa hafi no ku isi hose.
Ubusanzwe abaturuka muri ubu bwoko batunzwe ahanini n’ubuhinzi bwiganjemo amasaka, ubunyobwa, ingano, ibishyimbo n’ibigori. Abagore bakomoka muri ubu bwoko hafi ya bose bibera mu mirimo y’ubuhinzi gusa, ariko abagabo bo usanga bakunda kuba bari gutunganya amashyamba.
Ushobora kuba utabazi ariko ubu bwoko nibwo bugize igice kinini muri sudani y’epfo, bazwiho kugira urugwiro kandi bagakunda kwereka abanyamahanga umuco wabo. Nubwo iki gihugu gishyuha cyane ndetse nta mvura ikunda kuhagwa usanga ntacyo bibatwaye ndetse ntibibabuza gukomera ku muco wabo. Imibereho yabo akenshi ihindukana n’imiterere y’ikirere.
Mu gihe cy’imvura baba bari mumirima bari guhinga cyane, ariko wabakubira amaso mu gihe cy’izuba usanga bibereye ku nkombe z’amazi macye aboneka muricyo gihugu baragiye inka zabo. Umwana w’umuhungu uvuka mu ba dinka akiri muto ahabwa ikimasa ninawe iki kimasa ugiha izina. Uyu mwana aba agomba kugumana n’iki kimasa akakitaho ubuzima bwacyo bwose ndetse akagikorera isuku muburyo bushoboka.
Aba usanga Bambara impu z’inyamaswa ndetse ku mibiri yabo bakishushanyaho n’ivu muburyo bw’imitako. Uretse kuba ari imitako ariko aba banavuga ko impamvu bakoresha ivu ku mubiri wabo ari uburyo bwo kwirinda imibu ihaba kubwinshi. Umugabo ukomoka mu bwoko bw’aba Dinka aba ari muremure bihagije kuburyo bivugwa ko hafi ya bose baba bari hejuru ya metero 1 na 80 kuzamura. Ni mugihe abagore babo usanga babarirwa muri metero 1 na 75.
Aba ba Dinka nubwo batunzwe n’ubuhinzi ariko usanga bakunda korora cyane, aba ndetse bafata ubworozi nk’icyubahiro gikomeye. Ubworozi bw’aba ntabwo bushingira kubucuruzi kuburyo bakorora bavuga ko bazagurisha, ahubwo borora muburyo bwo gukomeza umuco kuburyo amatungo yabo bayakoresha mu mico yabo gakondo nko kuraguza, m’ubukwe, kwinywera amata ndetse n’ifumbire gusa.
Usanga inka zabo badakunda kuzibaga cyane kereka bibaye ari nkubukwe bwabaye bakeneye kugaburira abantu benshi.