spot_img

Muburyo butangaje irebere agace gatuwe n’abantu bataburura ababo bapfuye buri mwaka ngo babasuhuze. DORE AMAFOTO

- Advertisement -

Imico gakondo ndetse n’imigenzo inyuranye, ni bimwe mu biranga ubuzima bwa kiremwamuntu mubice byose by’isi kuva avutse kugeza avuye mu buzima. Ibi ahanini biherekezwa n’ibirori binyuranye yaba mu itangira ry’ubuzima bwa muntu ndetse n’isozwa ry’ubuzima bwe.

Mu bice byinshi bigize isi usanga iyo umuntu apfuye ibye biba birangiriye aho, ariko mu gace kamwe ko muri Indonesia siko babibona. Ikirenze ibyo abo baturage bizera ko hagati yo gupfa no guhambwa hari ubundi buzima. Aka gace gatuwe nabo mu bwoko bwaba Toraja gaherereye ahitwa Sulawesi muri Indonesia. Aba iyo umwe mubo mu muryango wabo apfuye bamukoreraho imihango inyuranye yaba uwo munsi yapfuye ndetse na nyuma yuko ahambwe.

- Advertisement -

Muri Indonesia bivugwa ko hatuwe naba Toraja barenga miliyoni, aba bizera ko iyo umuntu apfuye, Roho ye iguma muri urwo rugo, bo bizera ko impamvu iyo roho ihaguma arukubera ko wamuntu wapfuye akomeza gukenera ibyo yakeneraga akiri muzima yaba kwambara, kurya, kunywa nibindi… aba iyo umuntu apfuye umurambo we bawuzingira mu bikoresho byabugenewe maze ukagumishwa mu nzu. Bitandukanye n’imico yagiye ikwirakwizwa n’abazungu ku isi aho usanga umuntu apfa agahita atwikwa cyangwa bakamutaba.

- Advertisement -

Aba bitwa Toraja bo bagumana n’umurambo wabo mugihe cy’ibyumweru byinshi cyangwa amezi. Muriki gihe umurambo w’umuntu wapfuye ukomeza kuzanwa ahabera ibiganiro byo mu muryango ndetse uwo murambo ugahabwa ibiryo inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye ku munsi. Nyuma y’igihe kinini umurambo ukorerwa ibyo hakurikiraho umuhango wo gushyingura. Aba bavuga ko akenshi usanga umuntu apfa bitunguranye bityo bikagora abo m’umuryango guhita babyakira, ngo niyo mpamvu bamarana n’umurambo igihe kinini bityo bagashyira bakishyiramo ko umuntu yapfuye bakabyakira.

Bavuga ko batiyumvisha impamvu hari ibice by’isi umuntu apfa agahita ashyingurwa. Uretse kuba umurambo w’umuntu wapfuye ukorerwaho iyo mihango bita ko ariyo gusabira uwapfuye iruhuko ridashira ntibirangirira aho kuko n’ibirori bihora biba, hari naho usanga buri myaka itatu bagarura umurambo mu bagize umuryango bakawukorera isuku ndetse bakawuha nibyo kunywa nk’itabi.

Ibi byose rero ngo babikora kugira ngo bagumane hafi umuntu wabo watabarutse. Barawusukura, bakawambika imyenda igezweho ndetse abenshi bakawifotorezaho.

Ese wowe wakwemera ko uwawe wapfuye bamutaburura ukamwifotorezaho? Duhe igitekerezo cyawe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles