Niba nawe ujya wifuza gusomana n’umukunzi wawe ariko ukaba uri kure ye bityo bikaba bitakunda ko muhuza iminwa yanyu, ubu habonetse igisubizo, kuri ubu hakozwe agakoresho gahuzwa na telefone yawe maze ukaba wasoma umukunzi wawe umunwa kuwundi kandi ari kure yawe kabone nubwo yaba ari kuwundi mugabane.
Aka gakoresho ko gusomana kiswe “Remote Kiss” kamaze iminsi kamamazwa cyane ndetse ab’inkwakuzi batangiye no kugahaha aka kakaba karagenewe abantu bakundana ariko batari ahantu hamwe ariko ku ikubitiro kakaba karasohokeye mu Bushinwa ku rubuga rwitwa TAOBAO. Ikinyamakuru cya leta mu Bushinwa Global Times cyanditse kivuga ko ubwo buvumbuzi bushya bwamaze kwandika mubitabo ndetse byahawe uburenganzira ntavogerwa bukaba bwanditse kuri kaminuza ya Changzou Vocational Institute Of Mechatronic Technology.
Uyoboye abandi mu kuvumbura aka gakoresho witwa Jiang Zhongli avuga ko iki gitekerezo yakigize biturutse ku kuntu yakundanaga n’umuntu ariko bataba hamwe bityo akajya abura uko amusoma. Yagize ati: “Muri ubu buzima bwa kaminuza hari iminsi nagize itari inyoroheye aho narimfite umukunzi ariko ari kure yange, byatumaga rero tuganira kuri telefone gusa ariko nkumva sinyuzwe, ibyo rero byampaye igitekerezo cyo gukora aka gakoresho gafasha abantu gusomana niyo baba batarikumwe”
Aka gakoresho iyo umaze kugacomeka kuri telefone yawe gahita gakurura umwuka wawe ndetse n’imiterere y’umunwa wawe kuburyo kabyohereza mu kandi kameze nkako mugenzi wawe aba afite ariko byose bikanyura muri telefone. Bituma neza neza umukunzi wawe uri kure ariwowe yumva ako kanya. Igitangaje kurushaho aka gakoresho gahita kigana neza neza amagambo umuntu akunda kuvuga ndetse nuko yitwara iyo ari gusomana n’imukunzi we mu bihe bisanzwe.
Kugira ngo utangire gukoresha aka gakoresho ubanza kuzana muri telefone yawe app yabugenewe maze ukayihuza naka gakoresho ucomeka kuri telefone unyujije aho umuriro winjirira, ibyo ukimara kubikora usaba ya app ko ifungura gahunda yo guhamagara mu buryo bw’amashusho maze ugatangira kuvugana n’umukunzi wawe, iyo umuhaye akabizu aka gakoresho gahita kakajyana uko kakabaye ku mukunzi wawe nawe akakacyira binyuze muri ka gakoresho nawe aba yacometse kuri telefone ye.