spot_img

Undi mugore wubatse yahamije ko yaryamanye na Cristiano mu mwaka ushize. 

- Advertisement -

Uyu munya Portugal Cristiano Ronaldo yateye utwatsi umugore ukomoka muri Venezuela uherutse gutangaza ko yaryamanye na Cristiano mu mwaka ushize. Uyu mugore wiyise Georgilaya yahamije ko Ronaldo yaciye umugore we Georgina rodriguez bamaranye igihe maze akaryama n’uyu mugore wamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga (influencer).

Georgilaya avuga ko Ronaldo yamwoherereje ubutumwa kuwa 25 Werurwe umwaka ushize, maze amusaba ko yamusanga mu cyumba cya hotel muri Portugal, ibi ngo byabaye nyuma yuko uyu mugore hari hashize iminsi micye yifotoranyije (selfie) na Ronaldo ndetse nabandi bakinnyi ba Portugal. Uyu mugore ati: “nkimara gusoma ubutumwa yanyoherereje naketse ko ninjya muricyo cyumba cya hotel, turi buganire bisanzwe tukamenyana kurushaho, ndetse numvaga ikinini kiribube ari ukwifotoza andi mafoto, sinakekaga ko hari buzemo nibyo kuryamana. Gusa byarangiye bibaye uwo munsi”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati: “mu by’ukuri sinavuga ko yampatirije gusa nyuma naje kwiyumvamo ko nashutswe n’ubwamamare bwa Cristiano maze bikankururira mu kuryamana nawe ntabiteguye”

- Advertisement -

Nyuma yaya magambo y’uyu mugore umuvugizi wa Cristiano Ronaldo yagiye ahabona ahamya ko ibi ari ugusebya Cristiano Ronaldo ndetse ibyuwo mugore yavuze byose nta nakimwe cyabaye ahubwo arugushaka kuzamukira ku izina rya Cristiano Ronaldo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles