spot_img

Uyu mukinnyi udasanzwe avuga ko yavutse hashize imyaka ine nyina apfuye. Nanubu arasabwa gusobanura uko byagenze.

- Advertisement -

Burya hari byinshi dukora dushaka amaramuko ariko ntitubanze gutekereza ingaruka byazatugiraho muminsi izaza, uyu mugabo witwa Guelor Kanga asanzwe akinira ikipe ya Red Star Belgrade ndetse n’ikipe y’igihugu ya Gabon, igihugu cya Congo cyigeze gutanga ikirego muri CAF kirega uyu mukinnyi kuba yaracurishije ibyangombwa cyane cyane iby’amavuko bityo akaba agendera ku byangombwa bitari ukuri.

Congo yavugaga ko uyu Kanga atavutse mu 1990 nkuko mu nyandiko yari afite zavugaga, ahubwo bakemeza ko yavutse mu 1986 kuko bibaye ari mu 1990 bitashoboka bitewe nuko nyina wuwo musore yapfuye mu 1986. Icyakora icyo gihe ntabwo CAF yigeze iha agaciro ibirego bya repubulika ya demokarasi ya Congo kuko yavugaga ko uwo mukinnyi nta bindi byangombwa afite muri CAF binyuranyije n’ibihari, bavuze kandi ko ibimenyetso Congo itanga bidahagije ngo uyu mukinnyi abe yafatirwa ibihano kuko mu mikinire ye ndetse no guhamagarwa kwe na Gabon nta kosa na rimwe ryabayemo.

- Advertisement -

Icyakora nubwo ari uko bimeze uyu mukinnyi ntabwo arabasha gusobanura ukuntu yavutse hashize imyaka ine nyina apfuye, kuko ibyangombwa afite byerekana ko yavutse mu 1990, kandi nanone ibyangombwa byo mu muryango bikerekana ko nyina wuyu mukinnyi yapfuye mu 1986.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles