spot_img

Nubaha Chameleone cyane ndetse nifuza gukorana indirimbo nawe. Diamond Platnumz yatunguye benshi ku magambo ye.

- Advertisement -

Ni kenshi cyane mu Rwanda twumva abantu benshi bavuga bati dukwiye guha agaciro abantu bacu batubanjirije, ibi bivugwa cyane cyane mu muziki cyangwa se mu mupira w’amaguru. Gusa iki kibazo ntikiri mu Rwanda gusa kuko usanga abatubanjirije mu bintu byinshi badahabwa agaciro bakwiye kandi aribo baba barashyizeho umusingi w’ibyagezweho kugeza uyu munsi.

Ubwo yari ari muri Uganda umunya Tanzania Diamond Platnumz yakoze ibyananiye benshi maze atangaza ko umuhanzi Jose Chameleone wa Africa bityo akwiye kubahwa bikomeye. Yakomeje avuga ko Chameleone ari umwe mubo yagiye areberaho cyane ndetse ko afite inzozi zo kuzakorana nawe indirimbo byibuze niyo yaba imwe.

- Advertisement -

Ibyo yabitangaje ubwo yari abajijwe impamvu atajya akunda gukorana indirimbo cyane n’abahanzi bo muri east Africa. Diamond yagize ati: “ibyo sibyo, mfitanye indirimbo na Spice Diana ndetse na Eddy Kenzo abo nabo muri Uganda.” Yakomeje kandi agira ati: “byaba bibaye inzozi zibaye impamo ndamutse nkoranye indirimbo na Chameleone, nakuze mureberaho cyane”

Diamond yakomeje avuga ko Jose Chameleone akwiriye icyubahiro gikomeye kuko ni umunyabigwi mu muziki utari uwa Uganda gusa ahubwo muri Africa yose kuko hari benshi yahaye imbaraga zo gutangira gukora umuziki bamugendeyeho. Ibi yabivuze bitangaza benshi, kuko hari igihe muri za 2019 byigeze kuvugwa ko

- Advertisement -

Chameleone yasabye Diamond ko bakorana indirimbo ariko Diamond akamwangira, gusa byari ibihuha bitazwi aho byakomotse kuko yaba Chameleone yarabihakanye ndetse na Diamond birangiye ahubwo yemeje ko nawe yifuza cyane gukorana na Chameleone.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles