spot_img

Akwiriye guhabwa igihano yagusabiraga. Abakinnyi banyuranye barasaba ko uwafungishije Mendy amubeshyera akwiriye gufungwa burundu.

- Advertisement -

Mu cyumweru gishize nibwo mukinnyi Benjamin Mendy wahoze akinira Manchester City yarekuwe asohoka muri gereza nyuma yo kugirwa umwere ku byaha byo gusambanya abagore ku gahato.

Ni inkuru yashimishije benshi kubera ko uyu mukinnyi byibuze yagarutse mu buzima busanzwe ariko nanone bitera benshi intimba kubumvise ko umukinnyi nkuyu afunzwe imyaka ibiri arengana, nyamara uwamujyanye muri gereza yibereye hanze yigaramiye, aryohewe n’ubuzima. Ibi nibyo abakinnyi bagenzi be bahereyeho bavuga ko ibi bintu bikwiye gusubirwamo abantu bakareka kuzira ubusa.

- Advertisement -

Abakinnyi banyuranye barimo Paul Pogba, Memphis Depay ndetse Vinicius Junior babivuze mu mabaruwa yihanganisha Mendy bagaragaza ko akarengane yakorewe kadakwiye kurangirira aho.

Memphis Depay yagize ati: “ibirego byose biteshejwe agaciro, ubuse harakurikiraho iki? Ninde witeguye gufasha uyu muvandimwe komora ibikomere biri ku mutima we? ninde uzaryozwa ibyangiritse ku izina rye? Ese nigute azabasha kugaruka mu kibuga akamera nkuko yahoze? Yashoye byinshi atakaza byinshi kugira ngo abe umukinnyi ukomeye ku isi abigeraho none nimurebe koko? Mendy nahuye nawe kenshi mu kibuga, nigeze no kumuvugisha ari muri gereza ariko birazwi neza ko ari umuntu mwiza ntakibi kiri ku mutima we. twebwe nk’abakinnyi ntidukwiye kureberera ibi bitubaho, ntibikwiye ko abantu bose batangira kuvuga aruko ibintu byamaze kwangirika”

- Advertisement -

Muri rusange Depay we yavugaga ko ari ikosa rikomeye gufungisha umuntu w’izina rikomeye ubizi neza ko arengana, bimwicira izina kandi kurigarura ntibikunde.

Vinicius Junior ariko nawe yunze murya Depay agira ati: “mbanje kukwihanganisha kubyo wanyuzemo byose, gusa watakaje imyaka ibiri y’akazi kawe. Gusa ako ni akantu gato twavuga ku byakubayeho byose, ntawavuga kwangirika mu mutwe, icyo nemeza nuko bitazoroha kuzongera kuba uwo wahoze uri we. umuco wo kwica izina ry’abantu ukomeje gufata intera, ubaye ikindi gitambo cy’abanyabinyoma. Ibi bintu byo kuregwa tugahita dufungwa nta kujurira bizarangira ryari koko? Umuntu arahimba ibinyoma, bigahita bigenderwaho nta gusuzuma ukuri kwabyo, maze ubwo ikirego kikaba kibaye icyago kugeza ubwo umuntu bamwica ahagaze”

“ikibazo cyange ni, ninde uzabazwa ibyangiritse kwa Mendy, niki kizakorwa ngo bisanwe?”
Nyuma yubu butumwa abantu banyuranye bagiye bavuga ko umuntu wese ubeshyera undi icyaha cyo gufata ku ngufu bikaza kugaragara ko yabeshyaga akwiye kujya ajyanwa mu nkiko nawe agakatirwa igihano gihwanye n’uwafashe ku ngufu.

Ese nawe niko ubyumva?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles