Niwe mutegetsi mukuru ku isi wemera ko afite abagore benshi ndetse akiri no gushaka abandi, mu gihugu cye abagabo bategetswe gushaka umugore urenze umwe, kuburyo nta mukobwa uzasigara mu gihugu yaragumiwe adafite umugabo.
Umwami Mswati wa III ayobora igihugu cya eSwatini cyamenyekanye cyane nka Swaziland ariko akaza kugihindurira izina kuko iryo zina rya mbere ngo ari irya abazungu abanyagihugu batarizi. Mswati rero yamenyekanye cyane biturutse kuri gahunda yagutse yo kubaka umuryango ashaka abagore benshi, kugeza ubu amakuru avuga ko afite abagore 14 bazwi mu rwego rw’amategeko ndetse nabandi atereta kuruhande bakaba batazwi bose.
Gusa murabo bazwi mu mategeko uwanyuma aheruka kwinjizamo ni uwitwa Siphelele Mashwama wavutse mu 1998, ibi bivuze ko muri uyu mwaka wa 2023 yujuje imyaka 25. Nubwo uyu mukobwa yigaga muri kaminuza ya Rochester muri leta zunze ubumwe za Amerika ntibyamubujije kureka ishuri akajya kwibanira n’umwami. Uyu mukobwa asanzwe akomoka kuri Jabulile Mashwama ndetse akaba asanzwe ari umwe mu ba minisitiri b’iki gihugu, yari inshuti ikomeye y’umwami Mswati ariko ubushuti bwe bwaje kuvamo umwe mu bagize umuryango w’umwami nyuma yuko umukobwa we ashyingiranywe na Mswati.
Uyu mukobwa ariko kimwe mu bitangaje cyane ni muto kuburyo ari muto cyane kurusha abana icyenda b’umwami Mswati, nubwo ariwe mugore muto ariko ntibibujije ko ariwe ufite umwanya munini I bwami kuko bivugwa ko hari n’ibwiriza rivuga ko mu gihe umwami yaba apfuye uyu mugore muto ariwe wazahita amusimbura.
Bamwe mu banenga uyu mwami bavuga ko bidakwiye ko yakabaye ashyingiranwa n’umwana nkuyu aruta cyane kuko bituma uwo mwana atifatira imyanzuro kabone nubwo aba agejeje imyaka y’ubukure.
Nyamara nubwo bamunenga ibintu bitandukanye, umwami Mswati III we yahise ashyiraho iteka ritegeka abagabo bose umubare w’abagore bakwiye gushaka, yavuze ko buri mugabo akwiye kurongora byibuze abagore batanu, ndetse ashimangira ko leta izirengera ibizakenerwa byose mu bukwe bwabo ndetse ikabaha n’inzu abo bose bazakurikiza iri bwirizwa. Icyakora yavuze ko ntamugabo ukwiye kurenza abagore batanu kuko nanone kubarenza bishobora kubashyira mu byago, bityo rero buri mugabo adakwiye kubarenza bitaba ibyo agafungwa.
Umuco wo gushaka abagore benshi muri Eswatini uremewe cyane ndetse bamwe bajya bawunenga bavuga ko uburenganzira bw’umugore buharenganira ndetse n’imibereho yabo ishobora kujya mu kaga mu gihe umugabo adasanzwe ari umuntu wifashije cyane.