Ni byinshi dukora bibi dushaka amafaranga ariko ntidutekereze ku ngaruka byazatugiraho mu gihe kizaza ahubwo tukiyumvisha ko ngo turi ku gahigo ibindi tukabirenza ingohe. Nyamara nyuma y’igihe tukaza gusanga twarakoze amabara ashobora kutugaruka yaba twebwe ubwacu cyangwa se abazadukomokaho.
Uyu mugore wahoze akina filimi z’urukozasoni (porn) anezerewe ubu ari mu kwicuza cyane ndetse arasaba abo bireba bose gukora ibishoboka buri mashusho yose agaragaramo asambana agasibwa. Yitwa Lana Rhoades w’imyaka 27 akaba asanzwe aba Chicago muri Amerika, uyu yamenyekanye cyane muri 2016 murizo filimi ariko mu gihe gito aza gufata umwanzuro wo kubivamo nubwo yari amaze gukundwa cyane na benshi kugeza ubwo muri 2019 ariwe mukinnyi w’ubusambanyi washakishijwe cyane kuri internet.
Uyu avuga ko aka kazi kamugizeho ingaruka zikomeye ariko cyane cyane mu mitekerereze ye ndetse harigihe abitekereza akumva agiye gusara. Uyu mugore avuga ko aterwa agahinda nuko nanubu amashusho agaragaramo akizenguruka isi amugaragaza asambana, ndetse ayo mashusho akaba nta burenganzira na bumwe ayafiteho, kuri we iyaba ayafiteho uburenganzira aba yarayasibye yose.
Avuga kandi ko iyaba yari afite amahitamo yakabaye atanga byose atunze kugira ngo yongere kugira icyizere n’icyubahiro yahoranye mu bantu, kuko yumva arambiwe kuba buri muntu wese ahora amubona mu ishusho imwe ya filime z’urukozasoni kabone nubwo amaze igihe kinini abivuyemo. Uyu avuga ko abantu benshi cyane abagore bibeshya ko mu gukina ziriya filimi habamo amafaranga menshi, nyamara ari ikinyoma gikomeye. Avuga ko agikina izo filime nta kintu yagiraga ahubwo yahoraga atotezwa mu gihe cyo gufata amashusho ndetse kugeza ubu bikigaruka mu bitekerezo bye, gusa yishimira ko kuva yahagarika gukina izo filimi byibuze yatangiye kwinjiza amafaranga afatika kandi we yita ko anyuze mu mucyo.