spot_img

Umugabo yavugishije benshi, nyuma yo kuvuga ko yagaburiye bagenzi be inyama zo mu kaguru ke baciye.

- Advertisement -

Burya nibyiza kugira inshuti ariko zacu ziba zumva zadukoreraho amagerageza ku byo batekereza byose, uyu nawe niko yabigenje ubwo yafataga umwanzuro wo kugaburira inshuti ze inyama zivuye mu kaguru ke baciye.

Muri 2016 uyu mugabo avuga ko yakoze impanuka ubwo yari atwaye moto ye maze imodoka ikamugonga, biba ngombwa ko bamuca akaguru, bakimara kugaca ntabwo yagashyinguye cyangwa ngo agasige kwa muganga nkuko abandi babigenza ahubwo yaragacyuye arakabika kuko yari azicyo azagakoresha.

- Advertisement -

Uyu avuga ko ubwo bamugongaga mukwezi kwa gatandatu 2016, akaguru ke kagize ikibazo gikomeye biba ngombwa ko bagakuraho nyuma aragatahana, mu kwezi kwa kurikiyeho kwa karindwi ku itariki 10 2016 yatumiye inshuti ze zigera ku icumi ngo baze basangire ku biribwa bizwi cyane muri Mexique bya Tacos, ibi ni ibiryo biba bigizwe n’inyama, capati, imboga nibindi.

Uyu mugabo avuga ko atekereza guteka aka kaguru bwa mbere igitekerezo cyaje ubwo bari bamaze kugaca maze agatangira kwibaza uko inyama y’umuntu imera, nibwo yabajije umuganga ati ariko aka kaguru nkagumanye haricyo byaba bitwaye? Gusa uyu yanatekerezaga gucyura aka kaguru ngo azagakonjeshe kabe nk’igiti maze agashyire mu nzu ye nk’umutako. Uyu avuga ko yatangiye gusinyisha impapuro zimwemerera gutahana aka kaguru ke ndetse bikarangira azibonye, akimara kugafata kazingiye mu ishashi itukura ngo yahise agatereka muri firigo kugira ngo katabora.

- Advertisement -

Uyu akigera mu rugo we n’inshuti ze ngo batangiye gukina n’akaguru ariko akavuga ko byari ibintu bidasanzwe, icyari kidasanzwe kurushaho kuri we ngo nuko atigeze yiyumvamo ko ako kaguru ari igice cye cy’umubiri ahubwo byari bimeze nkuko wagenda ukagura inyama ku isoko. Igitangaje kurushaho nuko aba bose uko ari 10 ndetse na nyirubwite wa 11 ngo bose bari bazi neza ko bagiye kurya akaguru ka mugenzi wabo ndetse bakajya babiteramo n’urwenya bati uraryoshye sha. Umwe wenyine ngo niwe watamiye rimwe ahita abigarura kubera isesemi.

Uyu yemezako inyama z’umuntu yumvise ziryoha nk’iz’imbogo ariko nanone ziba zoroshye cyane. Gusa nyina wuyu mugabo avuga ko nyina atari aziko aka kaguru bakariye n’inshuti ze ahubwo yatangajwe no kumenya umuhungu we yasubiye kwa muganga gufata akaguru ke baciye, amubajije icyatumye ajya kukazana yamubwiye ko yari agiye kugateka maze nyina ahita agwa mu kantu.

Ese wowe wakwemera kurya inyama z’umuntu?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles