spot_img

Niwe muntu wenyine ku isi udashobora guhitanwa n’impanuka. Menya byinshi kuri uyu muntu uteye muburyo budasanzwe.

- Advertisement -

Ubusanzwe buri muntu ku isi, ahora yiteguye gupfa bitunguranye biturutse ku mpanuka, yaba iy’imodoka, indege cyangwa se ikindi kintu gishobora kumwica muburyo butunguranye. Icyakora impanuka z’imodoka nizo ziganje cyane ku isi.

Ibi rero byatumye kuva ibinyabiziga byabaho, uko byahitanaga abantu niko hagiye hatekerezwa icyakorwa kugira ngo abantu barekere aho kwicwa n’impanuka. Gusa kugeza nubu ntamuti wa burundu wari waboneka. Uwitwa Graham ni ikiremwa giteye nk’umuntu cyakozwe, uyu yakozwe n’abahanga mu bya siyansi, bakaba bari bagamije kwerekana ibisabwa ku mubiri w’umuntu kugira ngo abashe kuba yarokoka impanuka y’imodoka, uko yaba iteye kose.

- Advertisement -

Graham rero ni ikiremwa (robot) cyakozwe n’ikigo Transport Accident Commission (TAC) by’umwihariko abahanga barimo uwitwa Patricia Piccinini, Dr. David Logan na Christian Kenfield usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imvune. Aba bihurije hamwe ndetse begeranya ibitekerezo, byavuyemo ikiremwa kigamije kwereka isi, ibikenewe ku mubiri w’umuntu, kugira ngo ajye agenda mu muhanda afite umutekano ndetse atikanga kwicwa n’impanuka isaha iyariyo yose.

- Advertisement -

Aba bantu bakimara gushyira ku mugaragaro iki kiremwa, ni inkuru benshi bishimiye kuko bakekaga ko babonye umuti w’impanuka, ariko nanone basubije amerwe mu isaho, bakimara kubona imiterere yicyo kiremwa. Byari bivuze ko kugira ngo urokoke impanuka z’imodoka byagusaba kumera nkicyo kiremwa, ni isura yatuma ntamuntu numwe ukwegera kuriyi si ya none.

Ibi rero byatumye abantu benshi bavuga ko ubu bushakashatsi, ntagikomeye bwakoze ndetse n’igisubizo bwatanze ku mpanuka, ntacyo cyamarira abantu, kuko bose badashobora kwihinduza nka Graham ngo babone kurokoka impanuka.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles