spot_img

Uyu amaze imyaka irenga 60 atarabasha gusinzira na rimwe. Ubu arasaba ubufasha ku wamuha umuti uwariwo wose…

- Advertisement -

Ntabwo bijya bikubaho ariko nanone si uko bitabaho, byinshi
ushobora kumva ari ibitangaza ariko burya bitewe nuko isi ari
ikintu kinini hanaberaho ibintu byinshi.
Uyu musaza w’imyaka 80 yitwa Thai Ngoc akaba akomoka
muri Vietnam.

Uyu avuga ko kuva mu mwaka wa 1962
atarabasha gutora agatotsi n’umunota umwe kugeza nubu
imyaka ikaba ishize ari 62. ikimubabaza kurushaho nuko ngo
abaganga bose yagiyeho bayobewe indwara arwaye ndetse
akaba nta n’umwe wabashije no kumurangira umuti byibuze.

- Advertisement -

Avuga ko byose bijya gutangira hari intambara ikaze cyane
yiswe intambara ya vietnam hagati y’umwaka wa 1955 na
1975, uyu ngo mbere yaho yarasinziraga nk’abandi bose,
ariko ibintu biza guhindura isura mu 1962, aho umunsi umwe
yakangutse agategereza ko yongera kugira ibitotsi agaheba.
Umugore w’uyu mugabo avuga ko bose bumiwe bamaze
kubona ko umutware w’urugo atagisinzira ndetse ngo babanje
guhangayika bikomeye kugeza ubwo baje kubyakira ndetse
bakabifata nk’ibisanzwe.

Uyu musaza ngo kimwe mubintu yakoze bijya bimufasha
nukunywa inzoga ikoze mu muceri (rice wine) ngo nibwo
abasha gufatanya amaso nk’isaha imwe cyangwa ebyiri, gusa
nabwo ngo ntabwo aba asinziriye by’indani ahubwo bimufasha
gufata akaruhuko mu bwonko gusa.

- Advertisement -

Ibindi bitari ibyo ubundi Ngoc Thai ahora ari maso ndetse
akurikirana ibintu byose kabone niyo abandi bose baba
basinziriye, we ahora mu kazi ariko cyane cyane ari kwikorera
inzoga yo mu muceri. Uyu avuga ko atajya ananirwa nkuko
biba ku bandi ahubwo ahorana imbaraga nyinshi bityo ko
atajya anagira ibitotsi mu gihe abandi baba bagiye kwirambika
ngo baruhuke.

Gusa we avuga ko atari ibintu byo kwishimira nubwo ahorana
amasaha menshi yo gikora, kuko ngo yifuza no kuba yaryama agasinzira, asaba buri muntu wese ku isi wamubonera umuti
cyangwa akaba yamugira inama y’icyakorwa ko yazakora
ibishoboka akamufasha.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles