spot_img

Uyu mugabo bivugwa ko asa na Lionel Messi cyane ubu abagore yarabamaze ababeshya ko ariwe Messi.

- Advertisement -

Burya buri kantu kose umuntu ashobora kugakoresha akakabyaza umusaruro bitewe nicyo yifuza gusarura, uyu mugabo ukomoka muri Iran yitwa Reza Parastesh asa na Lionel Messi cyane wamenyekanye mu mupira w’amaguru ku buryo uramutse udakurikira neza wamwibeshyaho ugira ngo ni Messi dore ko akunda no kwambara imyenda y’amakipe Messi akinira.

Ibi ninako byagendeye abagore n’abakobwa bagera kuri 23 bose ko ubu yamaze kuryamana nabo ababeshya ko ariwe Messi, aha rero ku gitsina gore gisa nkigikunda aba star cyane biba birangiye. Ubutegetsi bw’agace atuyemo arimo bwamaganye ibyo bikorwa bye, byo kwirindwa aryamana n’abagore n’abakobwa yitwaje isura ye.
Byose byatangiye muri za 2017 ubwo se ubyara Parastesh yamusabaga kwifotoza yambaye umwenda wa Barcelona Messi yakiniraga icyo gihe uriho numero 10 yambaraga.
Iyo foto yabaye gikwira ku isi ndetse abantu benshi batangira kumwitiranya na Messi wanyawe abandi bakagira ngo ni ifoto y’inkorano. Akimara kugaragara ku mbuga za internet uyu yanahise abatizwa akazina ka Messi w’igicupuri (fake Messi) ndetse bituma yamamara cyane.

- Advertisement -

Uyu amaze kubona ko inkuru ye ibaye impamo yatangiye kwitwara nka Messi yiyogoshesha nka we, yaba mu mutwe no mu bwanwa umugabo aragenda aba Messi wa nyawe. Ibyo rero byatumye abagore n’abakobwa bashiguka maze umugabo arabasambanya karahava kugeza ubwo abagera kuri 23 bose yabarungurutse baziko ariwe Messi bahoze barota.

Ariko kandi uretse no kurongora abagore beza yihitiyemo, uyu isura ye isa nkiya Messi yanamwinjirije amafaranga kuko ubu afite abantu barenga miliyoni bamukurikira kuri Instagram ndetse yamaze no kuba icyamamare cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles