spot_img

Uyu mugore ufite ubwanwa buruta ubw’abagabo akomeje gutangaza isi. Irebere amafoto

- Advertisement -

Ubusanzwe igitsina gore kimenyereweho kugira isura itagira akantu na kamwe kitambitsemo (ubwoya/umusatsi). Iyo tuvuze ubwanwa akenshi buri wese ahita yumva abagabo nubwo atari bose babugira ndetse n’ababufite bukaba butari kurugero rumwe.

Gusa hari abagore bamwe batandukanye nibyo tuvuga ahubwo bo ugasanga bafite ubwanwa bwinshi cyane yaba hasi no hejuru y’umunwa (beard and moustache). Nyamara igiteye inkeke kurushaho aba bagore bagira ubwanwa bwinshi cyane mugihe hari abagabo bahanganye no gukora ibishoboka byose ngo bazane ubwanwa niyo bwaba bucye, ugasanga bafite amoko menshi y’imiti bisiga iyindi bakayinywa kugira ngo barebe ko hari na ducye bashobora kuzana.

- Advertisement -

Hari abagore benshi bagiye bamenyekana bafite ubwanwa gusa kuriyi nshuro tugiye kurebera hamwe uwitwa Rose Geil, ufatwa nkaho ariwe mugore wa mbere ufite ubwanwa bwinshi ku isi. Rose Geil kuri ubu afite imyaka 43, ndetse akaba akomoka mu mujyi wa Oregon muri leta zunze ubumwe za America. Uyu ntateye nk’aba bakobwa/abagore bose usanzwe uzi cyangwa wigeze gutereta.

- Advertisement -

Uyu Rose afite ubwanwa bwinshi cyane kugeza naho yazanye nubwo hejuru y’umunwa ndetse bugahura nubwo hasi byose bikazamuka bigahura n’umusatsi. Ku myaka 13 gusa ubwo yari ageze mu gihe cy’ubwangavu ngo nibwo yatangiye kumera n’ubwanwa. Uyu akimara kubibona yagerageje kujya abwogosha kugira ngo hatazagira ubona ko afite ubwanwa kandi ari umukobwa, nyamara uko yogoshaga niko bwarushagaho gusara, kugeza ubwo ku myaka 20 yabonye nta garuriro agahitamo kubureka ndetse agashimishwa no kuba abufite.

Yaba umuhungu bakundanaga, inshuti ze cyangwa ababyeyi be ntanumwe wari wakamenya ko afite ubwanwa kuko yarabibahishaga, gusa kuri ubu yemeye guhebera urwaje ndetse ashimishwa n’imiterere ye, ntagifata umwanya wo guhisha uko ateye ahubwo asigaye abureka bugakura kuburyo utapfa kumenya ko ari umugore.

Ikibazo asigaranye nicyo kugenda yisobanura ko atari umugabo kuko benshi bamwitiranya n’umugabo ariko we agasigara akumvisha ukuntu ari umugore.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles