Ubusanzwe usanga umuntu uri ku rwego rwa minisitiri w’intebe abarirwa mu rwego rw’abanyacyubahiro, kuburyo usanga hari igitinyiro aba afite yaba mubantu ndetse no mu rwego rw’amategeko. Nyamara ibi siko biri mu gihugu cy’Ubwongereza kuko niyo waba uri umunyacyubahiro kajana iyo ukoze ikosa muzindi nzego baraguhana ntakabuza.
Ministiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yahanwe na polisi yo mu muhanda imuziza gutwara imodoka atambaye umukandara (seatbelt) mu gihe yari ari gukora amashusho yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugabo ubwo yari ari kuzenguruka imwe mu mijyi itatu mu majyaruguru y’Ubwongereza yaje gushyira video kuri Instagram ikangurira abantu kurwanya ubusumbane. Uyu ari muri gahunda yo gukuraho ubusumbane bushingiye ku karere umuntu akomokamo.
UK PM Rishi Sunak fined by police for taking off his seat belt to film a social media video in a moving car pic.twitter.com/loCECs7kdX
— TRT World Now (@TRTWorldNow) January 20, 2023
Uyu mugabo rero nubwo imodoka ye yagendaga gacye ntibyabujije ko ahanirwa gutwara kuba yarari mu modoka igenda atambaye umukandara, ubusanzwe umuntu utambaye umukandara mu Bwongereza ahanishwa gutanga amapawundi 100 cyangwa 123, ariko aya ashobora kwiyongera akaba 500 cyangwa 620 iyo ikirego cye cyajyanywe mu rukiko.
Icyakora ikirego cya Sunak ntibyitezwe ko kizajyanwa mu rukiko bityo akaba agomba kwishyura amapawundi 100 cyangwa 123.