spot_img

Ishusho ya Lionel Messi yabonetse mu murima w’ibigori ikomeje gutangaza benshi. Irebere nawe.

- Advertisement -

Iyi shusho ya Lionel Messi yakozwe mu murima w’ibigori ariko ni ubuhanga bukomeye cyane kuko byakozwe ibigori bari kubitera, maze babikora mu buryo nibimara kumera bizazamuka mu ishusho ya Lionel Messi. Ni ishusho yasohotse kuwa 15/01/2023 ikaba yarafatiwe mu gace ka Los Condores mu mujyi wa Cordoba muri Argentine.

Iyi shusho ije yiyongera kubindi byinshi bimaze iminsi byibanda kuri Messi cyane cyane iwabo muri Argentine nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi, abantu benshi cyane biyanditseho amazina ye abandi bishushanyaho ishusho ye, sibyo gusa kandi kuko ibikuta byinshi mu mijyi igiye itandukanye byagiye bishushanywaho uyu mugabo ufatwa nkaho ariwe uharariye abandi mu mateka y’umupira w’amaguru. None bivuye aho hose bigeze mu mirima irimo ibihingwa ubu iyo shusho ye ibonwa neza n’umuntu uri mu ndege cyangwa se hakoreshejwe ikoranabuhanga rya drone.

- Advertisement -

Uyu murima bivugwa ko mbere yo kuwushyiramo iyi mbuto y’ibigori babanje gukora imibare itunganyije neza babanza kureba aho buri rubuto bazarutera kuburyo zose nizimera zizakora ishusho igaragara neza ya Lionel Messi ndetse n’ubwanwa bwe bwinshi cyane. Nyir’uyu murima witwa Maximiliano Spinazze avuga ko kuriwe Messi ari ntasimburwa ndetse ari umwe rukumbi ku isi, uyu avuga ko ibi yabikoze ngo akomeze kwishimira igikombe Messi yabahesheje nyuma y’imyaka 36 bagitegereje.

- Advertisement -

Uyu musaza ati: “kuri ubu batuzaniye igikombe cy’isi, byaranejeje cyane ndetse nshimishwa nuko nabigaragaje mbinyujije mu buhinzi nkoramo”

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles