spot_img

Uyu mukinnyi w’imyaka 40 avuga ko akiri isugi kuko atigeze abona igihe cyo gukundana.

- Advertisement -

Ubusanzwe uyu mukobwa Lolo Jones ni umukinnyi kabuhariwe mu mikino ngororamubiri, by’umwihariko amaze kwegukana ibihembo 14 ndetse azwi cyane mu mikino olympique. Icyakora burya ngo ntawuhirwa na byose, nubwo yakoze byinshi mu mikino iby’urukundo rwe ntabwo byagenze neza kuko ubuzima bwe bwose yabuhariye umwuga. Kuva yaje kwiva imuzi muruhame atangaza ko noneho ari gushakisha umukunzi ndetse ko ku myaka ye 40 akiri isugi.

Uyu mukobwa ukomoka muri leta ya IOWA muri Amerika asanzwe ari umukristu ukomeye cyane ndetse agakunda n’umwuga we, uyu avuga ko ubuzima bwe bwose yari yaravuze ko azategereza agashyingirwa akabona gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere. Icyakora kuri ubu aribaza niba icyemezo cye yafashe kitazamugiraho ingaruka mubuzima bwe bwose bw’urukundo ahanini bitewe n’imyaka ndetse no kuba agikomeje gushaka umukunzi ariko ataramubona.

- Advertisement -

Uyu mukobwa atangaza ibi bwa mbere hari muri 2012 ubwo yari agiye mu mikino olempike mu Bwongereza, uyu yavugaga ko akiri isugi ndetse ko azakomeza kuba yo bitewe nuko ubusugi bwe yabubikiye umugabo umwe rukumbi bazabana muburyo bwemewe ndetse ariyo mpano ikomeye yumva azagenera uwo mugabo bazabana. kuva ubwo yakomeje gushaka umukunzi ariko buri umwe bahuye akamubera ikigusha bigatuma batandukana. Uyu avuga ko benshi mubo bahuye bashakaga kumwambura ubusugi bwe nyamara we ataribyo yashakaga.

- Advertisement -

Nkubu avuga ko mu mwaka ushize gusa yatandukanye na batatu bose bashaka kurenga umurongo, ariko bikaza kurangira abananiye. Ese waba witeguye kwibanira n’uyu mukobwa ngo nawe ugerageze amahirwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles