spot_img

Uwasifuye finale y’igikombe cy’isi yemeye amakosa yakoze ariko ahamya ko ntacyo byari guhindura.

- Advertisement -

Uyu mukino wabaye hagati muri uku kwezi, washyizwe mumateka nka finale iryoshye kurusha izindi mu mateka y’umupira w’amaguru, Argentina yatwaye iki gikombe itsinze ubufaransa kuri za penaliti 4-3. Nyamara Argentine nayo yatwaye iki gikombe yiyushye akuya nyuma yuko aya makipe anganyije ibitego 3-3 mu minota 120 y’umukino wo gukubana.

Uwasifuye uyu mukino Szymon Marciniak niwe waruri mu kibuga rwagati awuyoboye, ndetse ibi bigatuma buri kantu kose yakoze muri uyu mukino gakorerwa isesengura na buri muntu wese ukurikira umupira w’amaguru. Muri uyu mukino hatanzwe penaliti eshatu zirimo ebyiri z’Ubufaransa zinjijwe neza na Mbappe ndetse nindi ya Argentine yinjijwe na Lionel Messi. Kuva uwo mukino warangira abafaransa ntibarabasha kwakira instinzwi ndetse byarangiye bakoze urwandiko rusaba ko uwo mukino wasubirwamo kugeza naho urwo rwandiko rwasinyweho nabarenga ibihumbi 230, nubwo baziko bidashoboka.

- Advertisement -

Uwo musifuzi rero nyuma yo gushinjwa amakosa menshi cyane cyane n’uruhande rwatsinzwe arirwo abafaransa, we yemera ko hari ikosa rimwe yakoze muri uwo mukino ariko rikaba ari ikosa ryashyize mu nyungu ikipe y’ubufaransa. Yavuze ko ikosa yakoze ariryo yahagaritse ikipe y’Ubufaransa yari izamukanye umupira ariko nabwo akayiha ikosa ryari rimaze gukorwa na Marcos Acuna wa Argentine. Gusa ngo nyuma yaje gusanga Acuna nta kosa na rimwe yakoze ahubwo Ubufaransa yabuhaye amahirwe atari akwiriye ku ikosa ritabaye.

- Advertisement -

Uyu kandi yavuze abashinja kuba yaremeye igitego cya Argentine cya gatatu muburyo butari bwo bitewe nuko ngo umupira winjiye mu izamu abasimbura ba Argentine bamaze kwinjira mu kibuga. Marciniak yabashubije ko ahubwo abanya Argentine aribo bagakwiye gusaba ko igitego cy’Ubufaransa kitemerwa bitewe nuko ahubwo cyagiyemo abasimbura bagera kuri barindwi b’Ubufaransa bigabye mu kibuga kandi bitemewe.

Avuga ibi iyo aza kubyitaho, byari gukora ku ikipe y’Ubufaransa cyane ndetse ko umukino wari kurangira mu minota 90 y’umukino bidasabye 30 y’inyongera. Bityo rero avuga ko iri kosa atari kurikora kuko ryari gutuma umukino wose muri rusange upfa kandi bidakwiye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles