spot_img

Akaguru ka Messi ubu niko gahenze kurusha andi yose ku isi.

- Advertisement -

Ushobora kuba utajyaga ubimenya ariko kuri ubu ukwiye kumenya ko akaguru ka Lionel Messi k’ibumoso gahagaze miliyoni 900 z’amadorali ndetse bigatuma aricyo gice cy’umubiri gihenze kurusha ibindi mu isi y’umupira w’amaguru. Aka kaguru gahenze kurenza amaguru abiri y’uwahoze ari mukeba we Cristiano Ronaldo kuko yo ahagaze miliyoni 99 z’amadorali ndetse kakaba gahenze kurenza amaguru abiri n’isura bya David Beckham kuko bibarirwa amadorali miliyoni 175.

- Advertisement -

Niba wibaza uko ibi bibarwa ukwiye kumenya ko burya buri mukinnyi w’igihangange wese ibice bye by’umubiri bishyirwa mu bwishingizi bitewe n’agaciro ke, ibi rero bivuze neza ko akaguru ka Messi k’imoso gafite ubwishingizi bwa miliyoni 900 mu madorali bikaba aribwo bwa mbere bibayeho. Icyakora benshi bahamya ko aka kaguru ke gakwiye guhenda ahanini bitewe nuko kamaze no gutsinda ibitego byinshi. Mu bitego birenga 750 amaze gutsinda ibigera kuri 630 yabitsindije aka kaguru k’imoso konyine.

Iyi nkuru isohotse nyuma y’iminsi micye Messi na bagenzi mu ikipe ya Argentine batwaye igikombe cy’isi, bikaba byaratumye yaba Messi cyangwa n’abandi bakinana mu ikipe y’igihugu agaciro ka buri wese karagiye kazamuka cyane ko hari benshi bamenyekanye kubera igikombe cy’isi.

- Advertisement -

Ese wowe ubona ari ikihe gice cy’umubiri gihenze kuri wowe?

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles