spot_img

Cristiano Ronaldo yemeza ko Messi natwara indi Ballon D’or azahita asezera umupira.

- Advertisement -

Bikubiye mu gitabo cyasohotse kuri uyu wa gatatu kikaba cyaraje kibumbatiye andi mabanga ari hagati yaba bakeba bamaranye igihe aribo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Muri 2019 ubwo iki gitabo cyatangiraga kwandikwa, Cristiano ahanini yagiye avuga ku bijyanye n’umuryango we, inshuti ndetse n’ubuzima bwe kuva akiri muto kugeza muri uwo mwaka wa 2019 ubwo cyandikwaga. Nyamara umugabo umwe mu banditse icyo gitabo witwa Thierry Marchand yavuze ko byaje kurangira Ronaldo avuze kuri Messi muri icyo gitabo nyamara Messi atari ari ku murongo w’ibigomba kuvugwa.

- Advertisement -

Ronaldo yavuze byinshi kuri Messi bimwe na bimwe abantu banenze ndetse batari biteze umuntu wo kurwego rwe yavuga kuri mugenzi we ndetse basanze bahanganye ku rwego rw’isi. icyo gihe muri 2019 Ronaldo yanenze Messi cyane ukuntu ubuzima bwe bwose yari abumaze muri Barcelona dore ko hari hashize igihe gito Ronaldo we amaze kwerekeza muri Juventus avuye muri Real Madrid. Ronaldo ati: “umwana aryoherwa no kuguma mu mugongo wa mama we kuko aba aryohewe cyane” aha yarashatse kwerekana ko Messi ku giti cye ntacyo yakwishoboza atari muri Barcelona.

Ronaldo yakomeje agira ati: “nishyize mubyago bikomeye nerekeza mu Butaliyani, nahinduye ikipe, mpindura shampiona, mpindura imibereho, ibyo byago nemeye kwishyiramo nibyo bingira uwo ndiwe, nibyo bituma ntsindira iyi mipira ya zahabu (ballon d’or). Icyo gihe yari amaze gutsindira ballon d’or ya gatanu muri 2017 ndetse na Messi yari afite eshanu.

- Advertisement -

Nkaho bidahagije, Ronaldo yakomeje yibasira Messi bikomeye ahamya ko “Messi naramuka atsindiye ballon d’or ya 2019 Ronaldo azahita asezera umupira w’amaguru ako kanya. Icyo gihe Messi yahise atwara iyo ballon ya 2019 agira esheshatu Ronaldo akiri kuri eshanu ndetse Ronaldo yasoje ari uwa gatatu icyo gihe.

Ntibyarangiriye aho muri 2021 Messi yatwaye indi ballon d’or ya karindwi ndetse noneho ayitwara atakiri muri Barcelona ahubwo akinira PSG, kuva muri 2017 Ronaldo ntaratwara indi kuko ubu aracyafite eshanu zonyine ndetse benshi bahamya ko atazabasha gutwara indi. Gusa kuva muri 2019 kugeza nubu abantu baracyategereje ko Ronaldo asezera umupira bitewe nuko Messi yatwaye izindi ballon d’or ariko barahebye.

Mu mwaka ushize ubwo Messi yabazwaga ku byerekeranye nukuntu abantu banengaga imyitwarire mibi ya Cristiano mu kibuga icyo gihe Messi yararuciye ararumira yanga kugira icyo avuga ku mukeba we. Messi yagize ati: “Manchester United n’ikipe nziza ndetse ifite abakinnyi beza. Cristiano yayisubiyemo kuko ayizi neza ndetse mbona amaze kongera kumenyera ndetse ari no kwitwara neza”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles