Hashize iminsi micye cyane humvikanye abantu mu budage bashaka guhirika ubutegetsi bushingiye kuri repubulika, bakavuga ko bashaka gusubizaho ubutegetsi bwahozeho mu myaka yahagana 1870. Aba bavugaga ko impamvu ibatera gukora ibi ari uko ubutegetsi buriho bwananiwe kuyobora no guteza imbere igihugu bitewe nuko abatorwa na rubanda ataribo bayobora, ahubwo hari abandi bihishe babakoreramo.
Nyamara ubu bwoko bwa guverinoma zitazwi sibwo bwa mbere zivuzwe ndetse ababasha gukurikirana bazi neza ikizwi nka “deep states” arinabwo bwoko bw’ubu butegetsi bufite imbaraga ariko buhishe.
Ariko se ubundi deep states ni iki? ku rubuga rwa Wikipedia bavuga ko deep state bugizwe n’agatsiko k’abantu batazwi ariko bo baziranye, bavuga ko kandi abo bantu ataribo baba baratowe ariko baba bafite imbaraga zikomeye mu nzego zose z’igihugu. Aba ibyo bakora byose babikora bagamije gushyira mu bikorwa imigambi yabo aho kuba imigambi rubanda bashaka ku butegetsi bo baba baritoreye. Iyi deep state twakwita nk’agahugu mu kandi (a state within a state) ntabwo ari ikintu gishya kuko ari imvugo imaze igihe ariko itajya yemerwa kuko abakomeye ku isi bavuga ko ibyo bitabaho ari ibihimbano.
Muri macye deep state ntabwo bivanga mu butegetsi bagamije guteza igihugu imbere ahubwo baba bafite imigambi yabo bashaka kugeraho, iyo bibaye amahirwe harubwo n’imwe mu migambi igerwaho bigendanye n’imikorere y’abayobora igihugu cyangwa n’imiterere y’igihugu. Aba kandi ntabwo bivanga mu butegetsi bwite bwo hejuru ahubwo mu nzego zose bageramo usanga mu gisirikare, igipolisi, iperereza, ndetse no mu nzego bwite za leta bafatamo imyanya ya mbere ndetse akaba aribo bafata imyanzuro ya nyuma ku ngingo zikomeye muri buri gihugu.
Muri 2017 Donald Trump amaze iminsi micye atorewe kuyobora Amerika bamwe mu bo bakoranaga bagiye ahabona bavuga ko hari abantu batatowe ndetse batazwi bivanga mu nshingano z’umukuru w’igihugu bigatuma atagera ku migambi ye neza. Ibyo byatumye muri 2018 hakorwa ubushakashatsi kucyo abanyamerika batekereza kuri deep state, abantu bagera kuri 37 ku ijana bavuze ko byibuze bigeze kumva ibyerekeranye na deep states.
Babajijwe niba nabo bizera ko harabantu batatowe kandi batazwi baba bakorera muri leta, abagera kuri bitatu bya kane ¾ bemeje ko aribyo koko ko mwene ubwo butegetsi butazwi bubaho kandi bukora. Umwe mu bize mu gihugu cya Turkiya mu byerekeranye n’amateka utarashatse kuvuga izina rye, yavuze ko yatangiye kumva ibyerekeranye na deep state ahagana mu mwaka wa 2000. Avuga ko kuva ubwo yashatse kumenya ibya deep state muri Turkiya ariko kandi agashimangira ko icyo gihe inzego nyinshi za leta ndetse n’ibigo.
Wakwibaza uti ese ubu butegetsi butazwi buba no muri Africa?
Niba nawe uri mu bibaza iki kibazo, igisubizo uraza kugikura mu matora yo muri Kenya yabaye ejobundi mu kwa munani gushize.
Abayoboke b’Umukandida umaze igihe kinini cyane utavuga rumwe n’ubutegetsi wigeze no kuba minisitiri w’intebe ariwe Raila Odinga bigeze gukomoza ku kuba atajya atsinda amatora kandi aba ashyigikiwe na rubanda. Aba bavuga ko hari agatsiko k’abantu bakorera mu butegetsi bwa Kenya batazwi ariko bakaba bafite imbaraga no kurenza perezida uba uyoboye Kenya. Bemeza ko aba aribo batuma Raila Odinga atajya atsinda amatora kabone nubwo aba yabonye amajwi ahagije, Odinga amaze gutsindwa amatora ku mwanya wa perezida inshuro eshanu kuva mu 1997, 2007, 2013, 2017 na 2022.
Sibyo gusa kandi kuko na Kalonza Musyoka wigeze kuba visi perezida wa Kenya nawe muri 2019 yabitangaje imbonankubone kuri television ko Kenya itayoborwa nabo abaturage batora ahubwo hari abandi batazwi arinabo bafite imbaraga. Yagize ati: “abanya Kenya bakwiye kumenya ko hari icyitwa ‘deep state’ igihugu cyacu ntabwo kiyoborwa naba birirwa basakuza ngo bariyamamaza” icyakora hashize umwaka umwe uyu Musyoka ushyigikira Odinga yabaye nkuwinyomoza avuga ko ibya deep state ntacyo abiziho ahubwo icyo azi neza ari agatsiko k’abantu baharanira inyungu zabo gakora ibyo gashaka mu gihugu.
Ariko se ubundi mu by’ukuri ibihugu biyoborwa na bande?