spot_img

Nyuma yo gukora imashini ifasha abantu kwiyahura, ubu noneho hanakozwe ekuteri ishobora kugufasha kwiyahura. Irebere nawe.

- Advertisement -

Benshi bati ikoranabuhanga ni ryiza kuko ridufasha kubaho ubuzima butagira imvune, abandi bati kwishingikiriza ikoranabuhanga cyane bizatuma ubuzima bwa muntu bugwa mu kaga mu myaka izaza. Ariko se mu by’ukuri ninde ufite ukuri?

Iyi ngingo tuyigarutseho nyuma yuko hasohotse ekuteri (ecouteurs/headset) ishobora guhitana nyirayo mu buryo atakekaga. Wakwibaza uti ese byifashe bite?

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2014 nibwo umugabo witwa Palmer Luckey yagurishije igikoresho cye yari yaravumbuye cyitwa Oculus VR (oculus virtual reality screen) icyo gihe yahise agurisha iyi company ye yitwa Oculus kuri Mark Zuckerberg uyu muherwe wavumbuye Facebook.

- Advertisement -

Luckey icyo gihe yahise ajya kwikoranira ninzego z’ubutasi bwa America aho abafasha gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu butasi na gisirikare.

Kuri ubu rero Palmer Luckey yongeye gukora agashya maze akora ekuteri idasanzwe aho yemeza ko iyi ekuteri ifite ubushobozi bwo kwica uyambaye mu gihe ayambaye ari gukina umukino kuri mudasobwa (video game) maze agatsinda, icyo gihe ngo nawe ashobora guhita apfa no mu buzima busanzwe. Palmer ati: “ukuntu ibintu bimeze kuri ubu imikino yo kuri mudasobwa igiye kuba iya nyayo, uzajya atsindwa cyangwa akicwa mu mukino, azajya ahita apfa no mu buzima busanzwe ntabindi”

Akomeza avuga ko ukina uyu mukino azaba akoresha ibikoresho byihariye bijyanye nuwo mukino kuburyo aba agomba kuwutsinda byanze bikunze, unaniwe kuwutsinda aba agomba gushakisha inzira zose azajya anyuramo agatoroka byamunanira ekuteri zigahita zimwiyicira ako kanya. Uko bizajya bigenda, izi ekuteri zubatse kuburyo zifitemo ibiturika imbere, nuzajya uba uri gukina maze mudasobwa ikandika iti “game is over” ekuteri izajya ihita ibibona mu masegonda macye maze ihite ituritsa ubwonko bwawe ako kanya.

Uyu mugabo ubwo yatangazaga izi ekuteri yavuze ko yazikoze agamije guha isomo abantu biyita aba mbere ku isi mu gukina imikino kuri mudasobwa aho asobanura ko niba umuntu yiyemera ko azi gukina byanyabyo agomba kuzagerageza uyu mukino nizi ekuteri. Icyakora ku giti cye Palmer Luckey ubwe ntabwo yigeze akoresha izi ekuteri ngo agerageze arebe niba zikora kuko nawe ubwe ashobora kuba afite impungenge ko zamuhitana.

Palmer si ubwa mbere akoze ikintu nk’iki kuko kuva na mbere yagiye atangaza ko afite umugambi wo gukora video game za nyazo kuburyo uzajya akina umukino agatsindwa cyangwa akaraswa ibizajya biba byose na nyiri gukina bizajya bimugeraho bya nyabyo.

Ese nawe waba witeguye guhangana muri uyu mukino?

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles