spot_img

Abakozi babiri birukanywe kuri Twitter ubu batangiye kubaka urubuga rumeze nkayo.

- Advertisement -

Kuva umuherwe Elon Musk yagura urubuga rwa twitter yakoze amavugurura menshi ndetse yirukanye ibihumbi by’abakozi yaba ku cyicaro cya twitter ndetse n’ahantu hose ikorera ku isi. kuva ubwo hari abakoreshaga Twitter batakunze impinduka zabaye bityo bagerageza gushaka urundi rubuga basimbuza Twitter. Kuri ubu rero biravugwa ko abahoze ari abakozi ba Twitter babiri ariko bakaza kwirukanwa na Elon Musk ubu nabo batangiye kubaka urubuga rwabo rumeze nka Twitter ndetse bakaba bamaze kurwita “Spill”

Ni uwitwa Alphonzo Phonz Terrel na DeVaris Brown, aba bombi birukanywe mu kwezi kwa 11 ubwo Musk yirukanaga abakozi benshi cyane icyarimwe. Kuva ubwo aba bagabo bombi bavuga ko batangiye kubaka urundi rubuga rushya bazasimbuza Twitter urwo rubuga bakaba barahise barwita Spill. Aba bavuga ko mukwezi kwa mbere aribwo bazashyira uru rubuga hanze ndetse kuburyo abantu bazatangira kurukoresha.

- Advertisement -

Icyakora ibi byuko umukozi yirukanwa mu kigo kimwe nawe agashinga icye si ubwa mbere bibaye, gusa byari bimenyerewe cyane cyane mu nganda zikora ibyuma by’ikoranabuhanga nka za telephone na za mudasobwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles