spot_img

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi ishusho ya Lionel Messi igiye gushyirwa ku mafaranga. 

- Advertisement -

Ntabwo biba byoroshye ko igihugu gifata umwanzuro wo gushyira ishusho y’umuntu runaka ku mafaranga y’igihugu, usanga ibihugu byinshi bishyiraho amashusho y’abategetsi bakomeye babitegetse cyangwa se ugasanga hamwe na hamwe abategetsi b’abanyagitugu barakoresha igitugu n’ubundi bagategeka ko amasura yabo ashyirwa ku mafaranga yaba inoti cyangwa ibiceri.

Kuriyi nshuro rero ni inkuru itandukanye muri Argentine, nyuma yaho uyu mugabo wa mbere ku isi muri ruhago afashije ikipe ye ya Argentine gutwara igikombe cy’isi baherukaga mu myaka 36 ishize, nanubu abanya Argentine ibyishimo biracyabasaza, kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru “el financiero” cyandika ibijyanye n’ubukungu muri Argentine aravuga ko banki nkuru y’igihugu iri mu mushinga wo gusohora inoti nshyashya iriho ishusho ya Lionel Messi muburyo bwihariye ndetse inariho ikipe y’igihugu ya Argentine iherutse kwegukana igikombe cy’isi.

- Advertisement -

Iki gitekerezo ariko bivugwa ko cyaje na mbere yuko Lionel Messi na bagenzi be, batsinda Ubufaransa k’ucyumweru gishize kuri za penaliti 4-2 bakegukana icyo gikombe, nyuma yayo makuru abaturage benshi ba ruhago banakunda umupira hafi ya bose bavuga ko ataribo bazarota iyo note ya 1000 isohotse bakayikozaho imitwe y’intoki. Iki gitekerezo ubundi cyatangiye batekereza kuzashyiraho umwenda wa Lionel Messi wa numero 10, ariko nyuma baza kwisubira bavuga ko bagomba gushyiraho isura yose ya messi by’umwihariko. Bivugwa ko uruhande rumwe rwiyo note y’ama peso 1000 (peso ni amafaranga akoreshwa muri Argentine) ruzaba ruriho ishusho ya messi igaragara neza, maze kurundi ruhande hagashyirwaho ikipe ya Argentine yegukana igikombe muri Qatar.

- Advertisement -

Iyi kipe ubu yahawe akabyiniro ka “la scaloneta” mu rwego rwo guha icyubahiro umutoza wayo Lionel Scaloni, uyu mutoza yakoze ibikomeye kuko kuva muri 2018 yafata uyu mwanya wo gutoza Argentine amaze kwegukana ibikombe 3 Argentine yari yarabuze mu myaka irenga 20 ishize.

Kubuyobozi bw’uyu mutoza Argentine yegukanye igikombe cya Copa America 2021 yaherukaga mu myaka 28 ishize, yegukanye Finalissima ku nshuro yayo ya mbere itsinze Ubutaliyani, ndetse yegukana igikombe cy’isi, yaherukaga gutwarira muri Mexique mu myaka 36 ishize.

Wowe ubona hari umukinnyi mu Rwanda washyirwa ku mafaranga kandi abikwiye?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles