spot_img

Cristiano Ronaldo yashyizwe mu ikipe y’abakinnyi babi baranze igikombe cy’isi.

- Advertisement -

Ni umwaka twavuga ko utagenze neza kuri uyu mukinnyi wabaye ikimenyabose ku isi, nyuma yo kwirukanwa na Manchester united yerekeje mu gikombe cy’isi aho yizeraga ko ashobora kugarurira igitinyiro cye, ariko nabwo byaje kurangira nabi kuko yakinnye umukino umwe, ndetse atahana igitego kimwe rukumbi yatsinze Ghana kuri penaliti.

Ibi rero byatumye Ronaldo wari witezweho ibitangaza, ashyirwa mu ikipe y’abakinnyi bitwaye nabi kurusha abandi mu gikombe cy’isi (worst 11) muriyi kipe ya 11 twavuga ihagarariwe na Cristiano Ronaldo harimo kandi abakinnyi basanzwe bakomeye bazwi nka Lautaro Martinez ukinira Inter Milan na Argentine uyu nubwo ikipe ye yegukanye igikombe, ntakintu yayifashije na kimwe kuko yatashye nta gitego na kimwe atsinze nubwo umutoza yari yabanje kumwitabaza mu mikino yo mu matsinda. Undi mukinnyi ukomeye cyane waje mu ikipe mbi yaranze irushanwa ni Edouard Mendy usanzwe ari umuzamu wa Chelsea na Senegal.

- Advertisement -

Urubuga Sofascore nirwo rwakoze iyi kipe ya 11 ndetse bavuga ko bakoze iyi kipe bashingiye ku mibare ya buri mukinnyi muriki gikombe cy’isi. Cristiano Ronaldo uri kuvugwa kurusha abandi muriyi kipe y’abitwaye nabi, yakinnye umukino wa Ghana anatsinda igitego cya mbere benshi batekereza ko yagarutse ndetse barabyishimira, kumukino wakurikiye wa Uruguay ntagishya yakoze ndetse ninako byagenze ku mukino batsinzwemo na Korea y’epfo, ibi rero byatumye mu ,mikino yakurikiye ya 1/16 umutoza atamubanza mu kibuga ndetse bituma ikipe ya Portugal itsinda Swisse ibitego 6-1.

- Advertisement -

Muri ¼ ubwo bacakiranaga na Maroc ikanabasezerera ibatsinze 1-0 uyu mukinnyi nabwo ntiyabanje mu kibuga kuko yaje asimbuye ariko nabwo ntacyo byatanze ngo ikipe ye ibashe kuba yakomeza. Kuva ubwo Ronaldo yagaragaye mu marira menshi yerekeza mu rwambariro.

Maze nkaho bidahagije igisebe cya Cristiano cyajombwemo umusumari ubwo mukeba we Lionel Messi yegukanaga iki gikombe cy’isi bose bahataniraga.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles