Uwahoze ari perezida w’Uburusiya hagati ya 2008 na 2012 ariwe Dmitry Medvedev yagiye ku rubuga rwe rwa twitter maze atangaza ibintu byinshi binyuranye byatangaje abantu benshi.
Uyu yavuze ko ibyo yanditse ari ubuhanuzi bwe mu mwaka mushya ugiye kuza ariko kandi ashimangira ko ari ubuhanuzi buzagerwaho. Ku ikubitiro yavuze ko ari umwaka uzatuma intambara ya Ukraine n’Uburusiya yuzuza amezi 12 iri kuba ariko nanone atangaza ibindi byinshi. Medvedev yavuze ko mu mwaka mushya tugiye kwinjiramo ibikomoka kuri peteroli bizahenda cyane kuko akagunguru kazazamuka kakagera ku giciro katagezeho na mbere hose.
Yakomeje avuga ko uyu mwaka tugiye kujyamo ari umwaka w’udushya gusa kuko uzasiga Ubwongereza bwongeye kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, bwari bwarivanyemo. Sibyo gusa kuko yavuze ko Ubwongereza nibugaruka muri uwo muryango uzahita usenyuka ndetse n’ifaranga rya Euro bakoresha rigata agaciro kuburyo bukomeye cyane. Ubuhanuzi bwe bwakomeje maze avuga ko umwaka wa 2023 uzaba umwaka mubi cyane ku bihugu byitwa ko bikomeye.
Yavuze ko ibihugu by’uburayi bizasubiranamo ndetse bigacana umubano, muri America kandi ngo hazaba intambara izahuza abaturage (civil war) ndetse ashimangira ko ubwami bw’Ubwongereza buzahubangana kuko igihugu cya Ireland ya ruguru kiziyomora ku bwongereza cyikihuza na repubulika ya Ireland.
Ese wowe ubona uyu mwaka tugiye kwinjiramo uduhishiye iki?