Uyu muraperi yatawe muri yombi nyuma yo gukoresha asaga ibihumbi 750 by’amadorali yoherejwe kuri konti ye mu buryo bwo kwibeshya.
Yitwa Abel Ghadia w’imyaka 24 yakatiwe igifungo cy’amezi 18 muri gereza mu mujyi wa Sydney muri Australia kuri uyu wa mbere. Ibi byabaye nyuma yuko muburyo bwo kwibeshya uyu muraperi yakiriye kuri konti ye amadorali 759,314, akaba yaroherejwe nabageni bashakaga kugura inzu maze bakayohereza kuri konti itariyo. Uyu muraperi akibyuka agasanga ako kavagari kuri konti ye, yahise yihutira kujya kwishimisha ndetse agura byinshi by’agaciro harimo imidari ya zahabu, imyenda ndetse n’imitako inyuranye kandi ihenze.
Aba bageni bifuzaga kugura inzu yo guturamo, bari bageze ku ntambwe ya nyuma yo kugura inzu maze basabwa kwishyura kuri konti, iyo konti rero yaje kuba iya Ghadia maze nawe ayakirana yombi. Uyu avuga ko akimara gusanga amafaranga kuri konti ye, agera ku bihumbi 600 yahise ayagura zahabu ikiri yose, andi angana n’ibihumbi 110 ayagura ibiceri bya zahabu
Uyu muraperi ukiri muto numwe mubashyirwa kurutonde rw’abafite ahazaza heza mu muziki, ariko nawe agashinjwa gushaka kubaho ubuzima buhenze cyane kabone nubwo atarabigirira ubushobozi.
Wowe usanze wohererejwe miliyoni zirenga 700 niki wabanza gukora bwa mbere?