spot_img

Ikipe ya Paris Saint Germain ku isonga mu gikombe cy’isi.

- Advertisement -

Iyi kipe yo mu mujyi wa Paris m’Ubufaransa yatangiye kuba ikimenyabose hano mu Rwanda nyuma yo kugirana amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo n’ikigo cya RDB cyo mu Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, kuva ubwo benshi batangiye kuyikurikirana cyane umunsi kuwundi ndetse biza kuba ibindi bindi aho itangiye kugenda yegeranya aba stars bakomeye ku isi ngo baze kuyikinira.

Kuri ubu rero iyi kipe ikomeje kuba inyenyeri dore ko nanubu mu gikombe cy’isi abakinnyi benshi bagiye bahangwa ijisho ari abakinira iyi PSG ndetse kugeza nubu aho hategerejwe umukino wa nyuma kucyumweru, abakinnyi ba PSG bakoze akazi gakomeye ko kugeza amakipe yabo ku mukino wa nyuma. Icyakora nubwo bose ari ngenderwaho siko bose bakoze ibitangaza kuko umwe yakoze akazi gakomeye cyane.

- Advertisement -

Abo bakinnyi rero nta bandi ni Lionel Messi wa Argentine ndetse na Kylian Mbappe wa France. Aba nibo bahanzweho ijisho na buri wese kuva iki gikombe gitangiye kugeza aho kigeze uyu munsi. Icyakora kuriki cyumweru ibyo kuba bakinana aba bombi baraza kubishyira ku ruhande maze buri wese aharanire guha ikipe ye igikombe cy’isi cya gatatu dore ko buri kipe hano ifite ibikombe bibiri ndetse France ikaba ariyo ibitse igiheruka cyabaye muri 2018.

- Advertisement -

Urugamba rwatangiye kuri uyu wa kabiri aho Messi yakoze ibitangaza agatsinda igitego ndetse agatanga n’umupira wavuyemo igitego ubwo ikipe ya Argentine yatsindaga Croatia ibitego bitatu kubusa ikagera ku mukino wa nyuma. Kuri uyu wa gatatu nabwo Mbappe nawe yongeye kwigaragaza kuko nubwo atatsinze igitego na kimwe ariko numwe mu bagoye bikomeye ikipe ya Maroc yari itarinjizwa igitego kuva iki gikombe cyatangira ariko umukino ukaza kurangira france itsinze ibitego 2-0 nayo igahita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu Kylian Mbappe afite ibitego bitanu muriki gikombe cy’isi ndetse n’imipira itatu yavuyemo ibitego, kurundi ruhande Lionel Messi nawe amaze gutsinda ibitego bitanu ndetse n’imipira ine yavuyemo ibitego. Kuriki cyumweru saa kumi nimwe ku isaha ya Kigali aba bombi baramanuka mu kibuga ahoburi wese yahigiye kuzegukana igikombe cy’isi.

Ese wowe amahirwe urayaha nde?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles