spot_img

Vuba aha urubuga rwa Tiktok rushobora guhagarikwa ku mpamvu z’umutekano.

- Advertisement -

Uru rubuga rumaze kwigarurira abantu benshi cyane ku isi biganjemo urubyiruko, rusanzwe rukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa. Kuri ubu abadepite muri America batangiye kugenda runono uru rubuga rwabiciye bigacika muriyi minsi. Aba badepite ngo bafite ubwoba bukomeye ko abayobozi bakuru ba tiktok bashobora kuba bakorera ubutasi muri Amerika binyuze muri uru rubuga.

Aba bategetsi bo muri America bavuga ko mu rwego rwo kwirirwa kwibwa amakuru cyangwa gukorerwaho ibikorwa by’ubutasi bunyuze kuri internet, bateganya gufunga imbuga zose zifite aho zihuriye n’ubutegetsi cyangwa n’abantu bakomeye mu bihugu by’ubushinwa na Russia. Abadepite no ku mpande zombi mu mashyaka ahora ahanganye yaba repubulika naba demokarate bose bahuriza ku kuba bafite impungenge zuko Ubushinwa bushobora kuba bwarabashije kwinjirira telefone zigezweho muri Amerika binyuze ku bakoresha tiktok muriki gihugu.

- Advertisement -

Aba badepite ngo bababazwa cyane nukuntu urubyiruko rwa America rwatwawe nuru rubuga rw’abashinwa nyamara ntibakamenye ko ama video bashyira kuri tiktok buri munsi ashobora kuba yifashishwa na leta y’Ubushinwa mu gukusanya amakuru anyuranye, ibi rero ngo nibyo bashaka guhagarika mu gihe uyu mushinga w’itegeko waba wemewe uru rubuga rugakurwa ku murongo muri Amerika.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles