spot_img

Dore impamvu zituma uzana iminkanyari mu maso hakiri kare. 

- Advertisement -

Uko iminsi igenda ishira burya hari ingaruka bigira ku buzima bwacu. By’umwihariko ku ruhu impinduka burya niho zigaragarira bwa mbere. Uruhu rugenda rukweduka rukaba runini mu gihe ibice bimwe by’umubiri bigenda bishonga, imikaya imwe n’imwe ikayoyoka rwa ruhu rwamaze gukweduka rukabura aho rufata bityo rukanagana (icyo nicyo twita iminkanyari).

Usanga rero abantu benshi hari igihe bazana iminkanyari bakiri bato mu myaka ya vuba ku buryo budasanzwe ni hahandi uzasanga abifite ku gafaranga birukankira mu baganga kwibagisha kugira ngo urwo ruhu barugabanye hasigareho urungana n’umubyimba w’umubiri wabo. Nyamara nubwo bahitamo iyi nzira usanga hari igihe ushobora kwicara mu rugo ukubahiriza inama turi buvuge maze bikagufasha kurwanya iminkanyari y’imburagihe.

- Advertisement -

Dore bimwe mu bitera iminkanyari mu myaka y’ubuto:

  • Gukoresha telefone zigezweho umwanya munini buri munsi.

Niba ukunda gukoresha smartphone yawe cyangwa tablet cyane uri kuganira n’inshuti ndetse unareba amakuru, hari ibyago byinshi byo kuzana iminkanyari hakiri kare. Gukoresha ibyuma bigezweho umwanya munini bituma umutwe n’isura muri rusange bimara umwanya mu cyerekezo kimwe biri kureba mu kirahure. Nkuko bitangazwa n’abaganga rero uko kurebamo igihe kinini bigira ingaruka ikomeye ku isura yawe zirimo nko kuyihindurira uko igaragara, gukweduka k’uruhu ndetse no guhinduka ku kananwa.

- Advertisement -
  • Guhagarika kurya ibiryo birimo amavuta.

Hari abantu benshi baba badashaka kubyibuha bityo bakirinda kurya ibinyamavuta ndetse ugasanga hari n’ababiretse burundu, ibyo nibyiza pe. Ariko ku rundi ruhande guhagarika kurya ibinyamavuta burundu bigira ingaruka zitari nziza ku ruhu. Hari intungamubiri ziboneka mu mavuta nka omega-3 na omega-6 zifasha kugumana imiterere y’uruhu ku buryo rudakweduka ku buryo bworoshye, izi kandi zifasha no mukurinda kanseri y’uruhu.

  • Kubura imisemburo imwe n’imwe.

Umusemburo witwa estrogen ufasha mu kurinda uburinganire bw’uruhu. Uyu musemburo wa kigore rero ufasha guhuza ingano y’umubiri ndetse n’ubunini bw’uruhu. Iyo umugore afite estrogene nkeya rero bituma uruhu rutangira gusumba umubiri aricyo gituma atangira kuzana iminkanyari.

  • Kurya ibinyamasukari byinshi

Hari ibitabo byinshi byerekana ingaruka mbi ziterwa no kurya isukari nyinshi. Izo ngaruka rero zigera kumubiri wose ndetse no kuruhu hadasigaye. Bigira ingaruka ku mikorere y’uruhu bityo ukaba wagaragara nkushaje kandi ukiri muto. Bumwe mu bushakshatsi bwagaragajwe bwerekanye ko kurya isukali mbisi byo ari bibi cyane kuko itangira kugenda ibangamira imisemburo yo muruhu ku buryo bukomeye. Uko urya isukali nyinshi ninako uba wiyongerera ibyago byo kwisajisha vuba.

  • Kumara igihe kinini kuzuba.

Imirasire y’izuba burya ni mibi cyane ku ruhu rw’umuntu, by’umwihariko igice cy’iyo mirasire cyitwa UVA, iyiyo iragenda ikinjira mu bice by’imbere by’uruhu abenshi bazi nka derme. Impamvu rero ibi ari bibi nuko icyo gice cy’uruhu cya derme aricyo kiganjemo ibice 70% bya vitamin zirinda gusaza, iyo mirasire rero ihita yangiza izo vitamin mu buryo bworoshye bityo iyo ukunda kujya ku zuba hari ibyago byinshi byo kuzana iminkanyari.

  • Kugabanya ibiro mu gihe gito

Muri iki gihe usanga abantu baharaye kugira imiterere myiza y’umubiri bityo ugasanga abantu babyibushye cyane cyane barihatira kugabanya ibiro mu buryo bunyuranye, birimo gukora siporo, kurya ibiryo bigabanya umubyibuho ndetse n’ibindi binyuranye, umuntu kandi ashobora no gutakaza ibiro bitewe n’uburwayi cyangwa se n’ikindi kibazo. Ibiro rero burya nubwo bigabanuka uruhu rwo rukomeza kungana kwa kundi. Ni ukuvuga ko uba umeze nk’umuntu ugabanyije imitwaro mu gikapu ariko igikapu kigakomeza kungana kwakundi kuko uba wakuyemo ibyo imbere. Iyo rwaruhu rubuze aho rufata rero kuko urugimbu ruba rwagiye, uruhu rutangira kuruta umubyimba w’umubiri.

  • Gusinzira gacye.

Gusinzira igihe gitoya bituma isura yikanyaga kubera ko umubiri hari byinshi uba ubura. Ibi nukubera ko burya iyo dusinziriye mu ijoro, uruhu rwacu rwisana, bivuze ko ibiba byangiritse kumanywa bisanwa mu ijoro turyamye. Iyo rero usinzira agahe gato usanga umubiri utabona umwanya wo gusana ibikenewe ku ruhu, niyo mpamvu bishobotse buri muntu wese akwiye gukora ibishoboka akaryama byibuze amasaha umunani mu ijoro.

  • Guhangayikishwa na kantu kose niyo kaba gatoya.

Burya akenshi usanga ibintu bituri ku mutima hari igihe bigaragara n’inyuma ku isura, niyo mpamvu uhura n’umuntu akamenya ko ubabaye cyangwa wishimye kandi ntakintu umubwiye na kimwe. Buri gihe uko uhora washinze iryinyo ku rindi cyangwa umunwa wo hasi ufatanye nuwo hejuru hari igihe bigeraho bikaba aribyo biranga isura yawe. Umuntu uhorana agahinda cyangwa ibitekerezo byinshi biba byoroshye kuzana iminkanyari vuba cyane.

  • Gukura mu myaka

Uko imyaka yiyongera niko usanga imikaya imwe n’imwe yo mu isura yacu igenda itakara. Uruhu rwo mu maso rutangira kuba runini kurusha ya mikaya yarufataga ngo rudasumba umubiri, icyo nicyo gituma umuntu ushaje atangira kuzana iminkanyari. Nuko imikaya iba yagabanutse kandi uruhu rwo rutajya rugabanuka.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles