spot_img

Impinduka zikomeye muri FIFA ndetse na UEFA, irebere amarushanwa mashya yaje.

- Advertisement -

Ni inama ihuje abayobozi ba FIFA mugihe hategerejwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. iyi nama rero yashyizeho imirongo mishya igena uko amarushanwa agiye anyuranye azajya agenda muburyo butandukanye n’ubusanzwe, icyakora ntabwo ari impinduka mu marushanwa ya FIFA gusa ahubwo no mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi naho hashyizweho impinduka zitari zisanzwe ari nazo tugiye kubereka.

Duhereye kuri UEFA kuva muri 2024 amakipe azajya yitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo azava kuri 32 ajye kuri 36, ni ukuvuga ko n’imikino ishobora kwiyongera cyangwa se tukabona amakipe mashya muri iri rushanwa atajyaga yitabira.

- Advertisement -

Ku rwego rwa FIFA kuva mu mwaka wa 2025 hazategurwa irushanwa ry’igikombe cy’isi rizajya rihuza amakipe yigenga (clubs) iri rushanwa nubwo ryari risanzweho ariko rizaza mu isura nshya, ubusanzwe iki gikombe cy’isi kizwi nka club world cup cyajyaga kitabirwa n’amakipe yatwaye ibikombe kuri buri mugabane. Ni ukuvuga iyatwaye Champions League ku mugabane w’Uburayi, Africa, Aziya na Amerika zombi. Akenshi rero wasangaga ari amakipe atandatu cyangwa arindwi bitewe nuko harigihe hatumirwa indi kipe imwe mugihugu cyakiriye.

Kuva muri 2025 rero iri rushanwa rizahinduka rijye ryitabirwa n’amakipe 32 aturutse ku migabane yose kuburyo iki gikombe cy’isi kizajya gikinwa muburyo nk’ubw’igikombe cy’isi gihuza amakipe y’ibihugu.

- Advertisement -

Sibyo gusa kandi kuko mu gikombe cy’isi cy’ibihugu gitaha kizabera muri Amerika ya ruguru amakipe azakitabira azava kuri 32 abe 48, ni ukuvuga ko buri mugabane uzongererwa amakipe yawuhagarariraga, nko muri Africa hajyaga haturuka amakipe atanu, ariko kuva muri 2026 amakipe aziyongera abe 9.

Wowe ubona impinduka ije ikenewe kurusha izindi ari iyihe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles